Isimbi Mode yifatanyije n’umugabo we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

22/04/2024 13:00

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, nibwo umugabo wa Isimbi Model yagize isabukuru y’amavuko maze yifatanya nawe amubwira amagambo meza yemeza ko Imana yamuremye ngo abe uwe iteka.

Isimbi Model wamamaye mu kumurika imideri n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, baherutse kuva imuzi inkomoko y’urukundo bamazemo imyaka irindwi kuko ngo bahuye muri 2018.Mu mashusho bashyize hanze bagarutse ku buryo bahuye, uko bahisemo kubana mbere yo gukora ubukwe n’ibindi.Isimbi avuga ko umugabo yasabye Imana ari we yamuhaye kuko Shaul Hatzir yujuje 98% by’ibigize umugabo yahoraga asaba Imana.

Anyuze ku mbuga ze yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye.Uyu munsi, ni umunsi ukomeye kuri wowe rukundo.Nshima Imana ko yakuremye  ariko ibirenze ikakugira uwanjye wese.Ndagukunda birenze ubuzima gusa.Uri uw’ukuri kuri njye.Nkwifurije ibyishimo ,ubuzima bwiza,  ndetse n’umugisha w’Imana”.Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa umugabo we nawe yagize ati:”Urakoze cyane rukundo rwanjye”.

Aba bombi bavuga ko bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre aho Isimbi yari ari ategereje taxi imutwara nyuma y’uko inama yari avuyemo irangiye.Icyo gihe Shaul Hatzir nawe yahageze ari mu nama itandukanye n’iyo Isimbi yari avuyemo.
Ubwo uyu mugabo yari mu biganiro yabonye ku ruhande umukobwa usa neza arangazwa n’ubwiza bw’uyu munyarwandakazi abanza kugira ngo akomoka muri Ethiopia.

Shaul Hatzir wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, uko yakomezaga kwitegereza Isimbi rimwe na rimwe bagahuza amaso, ibitekerezo byamubanye byinshi muri we yibaza uko aramuvugisha dore ko muri we yatekerezaga ko atazi n’Icyongereza.

Photo/ Isimbi . Instagram

Advertising

Previous Story

Kenny Sol yateguje indirimbo yise Two In One

Next Story

Uriya mu pasiteri wampanuriye yarabeshye igihumbi ku ijana ! Mama Sava yarakaye avuga ko atazasubira mu rusengero

Latest from Imyidagaduro

Go toTop