Uri mwiza ! Uburanga bwa Miss Mutesi Mutesi Jolly ntibushidikanywaho [AMASHUSHO]

20/11/2023 16:16

Benshi mu bakobwa usanga bisiga ibirungo bituma bagaragara neza cyangwa amasura yabo agasa neza nk’uko babishaka nyamara Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bafite ubwiza Karemano nawe akagaragaza cyane ko atewe ishema nabwo.

 

Binyuze mu mashusho yashyize hanze kumbuga nkoranyambaga ze [X] ari naho natwe twayakuye, yifashishije indirimbo ya Rihanna yitwa ‘Love On The Brain’ maze agaragaza neza uburanga bwe mu ikanzu y’umweru iteye nk’iyabageni, akantu mu mutwe gafite ibara ry’umweru n’amaherena yera.

 

Uyu mwari ugaragaza ubutwari bwe by’umwihariko mu kuvuganira abafite ibibazo, uko amashusho yagendaga niko yakoreshaga akaboko ke kari gafite Umubavu wo kwitera ndetse agatangirana n’indirimbo ya Rihanna awitera.

 

 

Uko iyi ndirimbo yakomezaga niko Miss Mutesi Jolly yizengurutsaga uyu mubavu ubona ko ari kwiyereka Camera neza nk’uwerekana uburanga bwe ndetse agatera no ku ntugu ze arinako aseka nk’uwabitojwe [Aseka neza].

 

Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.Yagiye ategura amarushanwa y’ubwiza atandukanye ndetse kugeza ubu , haba mu bikorwa ndetse no mu myifatire , ubona ko Miss Mutesi Jolly , gukora imyireko ikorwa n’abakobwa bahatanira ubwiza ikimurimo nk’uko byagaragaye muri aya mashusho.

Akenshi amashusho nk’aya afatwa n’ibyamamare bagamije kwamamaza ibyo bambaye cyangwa ibibegereye

 

REBA HANO AMASHUSHO YA MISS MUTESI JOLLY

Advertising

Previous Story

Harmonize yakiriwe nk’umwami atambukana ibikombe bitatu n’indirimbo yakoranye n’umuraperi Bobby Shmruda

Next Story

Abasore nta mpuhwe bagira ! Umusore yashyize hanze ubutumwa bwose yaganiriye n’umugore uca inyuma uwo bashakanye wamusabaga gusinda bakaryamana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop