“Uramenye utazashukwa n’ubwiza kuko ntibwubaka urugo”! Pastor Fanny yakebuye Pamela

19/12/2023 21:38

Umushumba wa Getsemani ministries pastor Umubyeyi Epiphanie umenyerewe nka “Pastor Fanny”, yagiriye inama Pamela uherutse gusabwa anakobwa n’umuhanzi The Ben.

Mu kiganiro Pastor Fanny Yagiranye n’itangazamakuru yasubije umunyamakuru wamubajije niba ubwiza bwa Pamela hari icyo buzafasha ku myubakire y’urugo rwe na The Ben maze asubiza asa nucira amarenga pamela agira ati:”

Ubwiza ni ikintu kiza ,ariko pamela ntazirare ngo yumve ko kuba ari mwiza bihagije maze yumve ko azubaka byoroshye ,

Kubaka bisaba kwihangana kuko iyo ugeze murugo uhura na byinshi utari witeze kuwo mumaze kurushinga icyakora The Ben aritonda ndabizi ko bazubaka neza ,gusa pamela azazirikane ko umugabo ari uwo kwitabwaho!.”

https://www.youtube.com/watch?v=U5wDvwlbT2I&t=0s

 

pastor fanny yifurije urugo rwiza Pamella na The Ben abasaba kutazitwaza ubustar ngo bananirwanywe. yagiriye inama The Ben ko icyaba kiza ubustar bwajya busigara hanze y’urugo akinjira murugo yabaye umugabo wuzuza inshingano z’abagabo.

Taliki 15/12/2023 nibwo Mugisha Benjamin Mugisha The Ben yasabye anakwa Uwicyeza pamela mu birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Umuhabzi muneza christopher.

Hakaba hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana taliki 23/12/2023 , aho ibyo birori biteganyijwe kubera muri Convession centre.

Imana izabubakire!

Advertising

Previous Story

Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa

Next Story

Zari Hassan yikomye itangazamkuru

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop