Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa

19/12/2023 20:20

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’inkuru y’uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wagaruye amafaranga million 1.8 umugenzi yari yibagiriwe mu modoka maze bamuhemba ibihumbi bibiri byonyine.

 

 

Hamaze iminsi havugwa inkuru ko umugabo wo mu gihugu cya Kenya yatotaguye million 1.8 ariko abantu benshi ntago bari bakamenye icyo bahembye uyu mugabo wagize umutima ukomeye wo kugarura amafaranga menshi gutyo.

 

 

Nyuma yo guhembwa amafaranga ibihumbi bibiri gusa kandi yagaruye million imwe irenga, abantu benshi bo mu gihugu cya Kenya bakomeje kwibaza icyateye abamuhembye kumuha amafaranga macye gutyo Kandi yagaruye akayabo k’amafaranga menshi.

 

 

 

Gusa uyu mugabo wagaruye ayo mafaranga yose, yashimiwe na nyirayo wari wayibagiriwe mu modoka yuyu mugabo, ndetse ahabwa ishimwe n’ubuyobozi kuba yagize Umutima ukomeye wo kugarura amafaranga menshi cyane gutyo. Gusa ngo amafaranga uwayibagiriwe mu modoka ashobora kuba Atari aye ariyo mpamvu atahembye uwayagaruye amafaranga menshi.

 

 

Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga bo ntibumva uburyo umuntu ahembwa ibihumbi bibiri gusa Kandi yagaruye million imwe irenga.

Ese Ari wowe ayo mafaranga wayagarura!? Wakemera ko uhabwa igihembo gito gutyo nkuko bivugwa!? Wowe ubyumva Ute!??

 

 

 

Source: muranganewapaper.com

Advertising

Previous Story

Don Jazzy yavuze ko yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo

Next Story

“Uramenye utazashukwa n’ubwiza kuko ntibwubaka urugo”! Pastor Fanny yakebuye Pamela

Latest from HANZE

Go toTop