Zari Hassan yikomye itangazamkuru

20/12/2023 07:28

Umunyamideli Hassan yikomye abanyamakuru bakoze nabi amashusho y’ikiganiro yakoze bakamugira umukecuru.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mbere y’igitaramo yise All White Party, Zari yaratashye nyuma agiye kureba amashusho asanga bamugize umukecuru mu maso binyuze muri ‘Edit’.

Abantu bahise batangira kumwibazaho bavuga ko yashaje bamwe bagaruka no ku myaka ye.Nyuma yo kubona ibyo byose , Zari Hassan yagiye kuri Konti ye ya Instagram arabikoma agaragaza ko barengereye ariko ko ntacyo byamutwara.

Uretse abamwise umukecuru, hari n’abamugereranyije n’umwana muto w’imyaka 20 nyamara Zari Hassan ari mu myaka 40.

Umunyamakuru witwa Mange Kimwambi yagize ati:” Bi Tuks ntabwo yagombaga gufata amafoto ya Zari na Tanasha Donna.Mureke ajye ayafata na Zuchu gusa niyo nama namuha, kuko mbona ashaka kutwigisha uko bakora amafoto.Uwo tubona hano muri Kenya n’uwo tubona kuri Instagram ni abantu babiri batandukanye”.

Zari yagize ati:” Gukora amashusho yanyu mugambiriye kwishimisha ntabwo ari sawa, ntabwo bihindura uko nteye kuko mpora ndi umujene wo muri 20 na 30 bigakuraho 40. (…)”.

Uyu munyamideri ategerejwe mu Rwanda mu cyiswe ‘All White Party’.

Advertising

Previous Story

“Uramenye utazashukwa n’ubwiza kuko ntibwubaka urugo”! Pastor Fanny yakebuye Pamela

Next Story

Rihanna yavuze ko yifuza umwana w’umukobwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop