Umworozi yatangajwe no kubona inka ye yabyaye inyana y’imitwe ibiri

12/04/2023 20:35

Iyi ni inkuru idasanzwe kumva ko inka yabyaye inyana y’imitwe ibiri.Uretse wowe ubyumvise ugatangara , nanyirayo yatangajwe nabyo dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko bidasanzwe.

Inyana yavutse ifite imitwe ibiri muri Amerika bituma nyirayo atungurwa cyane bitewe n’uko yari asanzwe aziko ubushakashatsi bugaragaza ko inka imwe muri 2500 zivuka hirya no hino zitandukanye.Uyu mworozi yagize ati:” Biratangaje cyane”.

Leslie Hunewill , ufite imyaka 38 yarimo yitegereza inka z’umuryango we abona ko imwe muri zo igiye kubyara inyana nziza yambere ariko bidatinze byagaragaye ko irimo kurwana n’inyana ifite imitwe 2.Abahanga mu byerekeye ubuvuzi bw’amatungo bavuze ko uburwayi iyi nka yahuye nabwo bwitwa Polycephaly.Indwara ya Polycephaly igaraga mu nyamaswa zitandukanye zirimo inka , ihene , ingurube , intama , imbeba , inyoni n’izindi.Iyi ndwara yagaragaye no mu bantu.

Ku ikubitiro ariko , madamu Hunewill yavuze ko bitumvikana ukuntu inyana yari ifite umutwe wiyongeyeho undi.Ati:”Mu kuyisuzuma , umutwe n’amaguru y’imbere yari mu muyoboro wo kuvuka kandi inyana ntiyize iba nini cyane kuburyo inka itayibyaza. Rero byari biteye urujijo.”

Umutwe wari inyuma y’uwa mbere ku ruhande ariko iyo udategereje imitwe ibiri ntabwo watekereza ko cybaho”.

Madamu Hunewill yakomeje agira ati:”Kubera ko hari umwijima , umuyaga ndetse n’urubura ntabwo bigaragara ko inyana yari ifite imitwe ibiri nubwo byagaragaye ko hari ikibazo kidasanzwe.Biragoye cyane kwemera ibyo ubona mu gihe utari utegereje ibiri imbere yawe.

Ndetse na nyuma byafashe umunota wo kwibaza, yari imitwe ibiri ?Byari biteye ubwoba igihe amaherezo yabyaraga kuko yari inyana y’imitwe ibiri irambitse.Nakomeje kureba amashusho magufi yayo inshuro nyinshi”.Uyu mworozi utuye muri Nevada yavuze ko aribwo bwa mbere ibyo bibaye mu matungo ye.

Advertising

Previous Story

Naryamanye n’abantu bose! Nishimira ko byibuze nanduye HIV, umwaka utaha ndifuza guhinduka umukobwa.

Next Story

Byinshi wamenya kundwara yo gususumira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop