Naryamanye n’abantu bose! Nishimira ko byibuze nanduye HIV, umwaka utaha ndifuza guhinduka umukobwa.

12/04/2023 18:15

Antonio Cox ntabwo afite isoni. Ntabwo yitaye niba umenya amazina ye yuzuye, reba ifoto ye, bazi ko atagira aho aba, ko yabaga ku mihanda ya Chicago, akaryama muri parike (Grant Park). Ntanubwo ibyerekeye ubuvuzi ku buzima bwe ari ibanga.

Cox aragira ati “ Imyaka ine cyangwa itanu ishize, narembejwe rwose na virusi itera sida. Muganga yari afite ubwoba rwose;Urashobora gupfa, imiti yawe ntishobora gukora”.
Ariko imiti ifasha kugira ngo virusi itera sida itavamo sida ikora akazi, bitangaje, nubwo bifite imiti isabwa;Ugomba kubifata.

bishobora kuba ingorabahizi no kubafite akazi n’ingo. Ibaze noneho Ku bari ku muhanda cyangwa abashomeri cyangwa abari guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe, kwibuka gufata imiti y’abo birashobora kuba ikibazo. Aho niho amashyirahamwe nka Heartland, yafashe abameze nkuyu Cox, byari ngombwa!.

Ishami ry’ubuzima rya Chicago rivuga ko Abanya Chicago bagera ku 20.000 babana na virusi itera SIDA. Hafi ya bibiri bya gatatu bifite icyitwa “viral suppression”, bivuze ko nta virusi igaragara mu mibiri yabo.Kugira ngo abigereho, Cox afata ikinini kimwe ku munsi (Triumeq). Iminsi ishize, Ntabwo ari kera, cyane Cox yagombaga gufata ibinini bigera kuri 18 ku munsi.

“ Buri gihe birahinduka”. Uwo ni Firas Mahdi ubivuga, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Heartland. “ Byarahindutse, hashize imyaka itanu ubwo batangiraga gutanga ikinini kimwe hamwe n’imiti itatu; byari byoroshye kuri buri wese”.Igitekerezo cyanjye kuri virusi itera SIDA cyashinzwe mu myaka ya za 1980, igihe SIDA yateraga urupfu byihuse, kubera iyo mpamvu natekereje uko wamenya ko wanduye virusi itera SIDA, ndetse ugenzurwa, ariko na byo nkumva byaba ari umutwaro. Cox w’imyaka 34, ntabwo we abibona gutya na gato ko ari umutwaro.

Yagize ati “ Nishimiye ko narwaye virusi itera SIDA”, ngo ubu bitandukanye n’ubuzima bwe uko bwahoze ari n’umuryango we i Palatine, Arongera ati: “ Nakikijwe n’aba bamarayika, nabonye inzu mu gihe cy’icyorezo. Nabonye kwitabwaho byiza, mfite amenyo meza kubera umuganga w’abo. Nshobora gukomeza nkongera nkakomeza. Nshobora kwita gake cyane ko mfite virusi itera sida, ikintu nitaho ni uko nabaye muri aba bantu beza. Igihe kinini nibagiwe ko mfite virusi itera SIDA”.

Cox ni “ umuntu mwiza ” mu gihe cyo gufata ibinini bye, kandi hafi bitatu bya kane by’abantu 300 bahabwa ubuvuzi bwa virusi itera sida na Heartland, virusi yaragabanutse. Ikindi gice gisigaye gifite ibibazo byo gufata imiti.

“ Ku bantu bataba mu rugo, baterwa ipfunwe no kugira icupa, ririho ibirango abantu benshi bazi, ni ikibazo gikomeye ku bagenerwabikorwa”, nk’uko bivugwa na Mahdi. “ Rimwe na rimwe ubasangana imiti batafashe. Ibi ni impungenge zikomeye, kuko niba udafashe imiti yawe hari ingaruka nyinshi zizabaho ku buzima bwawe.

Ese Cox yabwiye abo baryamanye ko afite HIV

“ Ndababwira, ” niko Cox yavuze. “ Ndababwira rwose. Ni ngombwa cyane. Ariko kuva nabona inzu, hashize imyaka ine, naryamanye n’abantu babiri gusa. Mbere yuko mbona inzu naryamanye n’abantu bose. Gusa nahisemo kuruhuka. Byabaye byiza. ”

Yabajijwe invugo akoresha yirya nk’abakobwa.

“ bagabo”, ariko Cox avuga. “ Ariko umwaka utaha ndashaka kuba umukobwa mfite umusatsi muremure w’ubururu kugeza ku minwa y’umukara hamwe n’inkweto ndende. Nafashe icyemezo cyanjye cyo kuba umukobwa, kandi ibyo bizanzanira umunezero mwinshi. Nta magambo yo gusobanura umunezero bizanzanira nabona”.

Kuki kuba igitsina gore bigiye kuba byiza?

“ Kuberako mfite ibisabwa byose, ” ariko asubiza. Arongera ati. “ Ntabwo ngomba kujya guhindura imisemburo. Ibiro byanjye ni ibi. Mu bisanzwe meze gutya. Mfite gusa isura yo mumaso. Umubiri, Ngiye kuba nk’umukobwa uri segisi(sexy) 100%. Erega nabonye abasore badakundwa kubera uruhu rwabo, ariko abakobwa bagira agahu keza bagakurura abantu kandi bagakundwa. Niko nshaka kumera.
Usibye kuba umukobwa, izindi ntego zose? Wibona he mumyaka itanu cyangwa 10?

“ Kubona akazi gusa, ” ariko asubiza. ati, n’ubwo bigoye. “ Sinshobora no kuba kashiya (cashier), Ndetse no gukora sandwiches( imigati), sinshobora kugakora. Nahagaritse imirimo myinshi. Ndashaka akazi kajyanye no gupakirira abantu ibintu baguze muri supamaketi (supermarket) kuri ubu”.

Suource: Chicago.suntimes.com

Advertising

Previous Story

Umukozi wa Bank yishe abantu 5 barimo Umupolisi nawe ahita araswa

Next Story

Umworozi yatangajwe no kubona inka ye yabyaye inyana y’imitwe ibiri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop