Byinshi wamenya kundwara yo gususumira

13/04/2023 06:52

Iyi ni imwe mundwara zikunda gufata abantu benshi batandukanye ariko nanone abantu bakaba badasobanukiwe neza n’impamvu yayo naho ituruka.

Nk’uko inkuru z’Abanyarwanda bo hambere zidashingiye kuri siyansi, zakundaga kuvuga ko iyo umuntu ateruye umwana wa mushiki we (umwishywa) atabanje kumuha amafaranga cyangwa ikindi kintu, bimuviramo gufatwa n’uburwayi bwo gususumira.

Indwara yo gususumira izwi nka “Parkinson’s Disease” nyuma y’aho yitiriwe uwitwa James Parkinson ubwo yamaraga kuyivumbura mu 1817, ikaba izwiho kwibasira utunyangingo tw’ubwonko bigatuma tugabanuka nk’uko bigaragazwa na Parkinson Foundation.Kugabanuka k’utwo tunyangingo binajyana n’igabanuka ry’umusemburo wa Dopamine uzwiho uruhare mu guhuza itumanaho ry’ibice by’ubwonko bigira uruhare mu gutuma umuntu abasha kunyeganyeza ibice by’umubiri we, ikigaragaza ko idaterwa no guterura umwishywa ntacyo umuhaye nk’uko twakuze tubwirwa.

Imibare igaragaza ko indwara yo gususumira yibasira abagera kuri miliyoni esheshatu ku isi barimo abakabakaba miliyoni imwe bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Iyi ndwara iza ku mwanya wa kabiri mu zifata ubwonko zibasira benshi nyuma y’iya Alzheimer itera abantu kwibagirwa bya hato na hato, aho urwaye gususumira arushaho kugenda azahazwa na byo umunsi ku wundi, agatakaza kwema, akarangwa no gukoresha ingingo ze gahoro cyane.

Si ibyo gusa kuko umuntu urwaye indwara yo gususumira anarangwa n’ibibazo byo kutibuka ibintu ukabona ko asa n’uwavangiwe, akagira ibibazo byo gusinzira kandi akanarangwa no kugira imikaya ikanyaraye hamwe no gutitira cyane bikunda kugaragara nk’iyo agiye gufata ikintu mu ntoki, yanagifata ukagira ngo kiramucika cyikubite hasi.Kugeza ubu nta miti cyangwa uburyo bwo kuvura iyi ndwara buhari, icyakora umuntu ashobora gufasha havurwa ibimenyetso byayo nko guha uyirwaye imiti ya ‘levodopa’ inazwi nka “l-dopa” izwiho kongerera umuntu ingano y’umusemburo wa dopamine mu bwonko, bikaba byafasha mu mikorere y’ingingo ze.

Indwara yo gususumira ikunze kwibasira abari mu zabukuru nko guhera ku myaka 60 kuzamura ariko imibare igaragaza ko hari ababarirwa hagati ya 5 na 10% bibasirwa n’iyo ndwara bataranagera mu kigero cy’imyaka 50.Mu gusuzuma iyi ndwara yo gususumira, harebwa ku cyiciro igezeho aho bishobora kugaragarira mu byiciro bitanu bibanzirizwa no kubona ibimenyetso ku gice kimwe runaka cy’umubiri ku buryo bishobora gutahurwa n’abantu bo mu muryango bakuzi neza.

Ku cyiciro cya kabiri bishobora kugaragara vuba ugereranyije na mbere kandi bikaba byabasha kugaragara mu buryo bworoshye ndetse kuri iki cyiciro imikaya itangira gukanyarara umuntu agatambuka bigoranye ndetse ugatitira mu gihe ufashe ikintu.Ku cyiciro cya gatatu birushaho gukomera, kugenda gahoro bikarushaho, ukaba wanakwitura hasi mu gihe nko ku cyiciro cya kane ho no kugenda biba bitagishoboka udafite ikintu cyangwa umuntu wishingikirijeho.

Ku cya gatanu ho uretse no kugenda, ntuba wabasha guhagarara, uretse kwifashisha akagare kazwi nk’ak’abafite ubumuga kugira ngo ubashe kugira aho ujya.Kuri iki cyiciro ni ho uburwayi bushingiye ku buzima bwo mu mutwe bwiganza, aho abarenga 50% by’abarwayi bari ku cyiciro cya kane n’icya gatanu, bahura n’ibibazo byo kubona ibidahari.

Advertising

Previous Story

Umworozi yatangajwe no kubona inka ye yabyaye inyana y’imitwe ibiri

Next Story

Dore impamvu ukwiriye kunywa amazi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop