Umwe mubajura kabuhariwe biba bakoresheje ikoranabuhanga ku Isi Mitnick yapfuye ku myaka 59 azize Kanseri y’urwagashya

23/07/2023 11:09

Umujura kabuhariwe wiba makuru akoresheje ikoranabuhanga Mitnick yapfuye azize Kanseri y’urwagashya.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi kuri we.

 

Uyu mugabo witwa Mitnick yapfuye tariki ya 16 NYAKANGA 2023 nk’uko umuryango we wabitangaje mu nyandiko washyize hanze yagarukaga kubuzima bwe.Uyu mugabo yari afite ubuhanga mu bujura (Hacking), ngo kubera ko filime nyinshi zijyanye n’ubujura zakuraga amakuru kuri we (Ibitekerezo) no kubyaha yashinjwaga.

 

Imwe muri izi filime ni iyitwa WarGames yari ishingiye ku nkuru mpimbano ifitanye isano nawe ndetse ikagaragaza uburyo Siyanse ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yubakitse bimwe mu bitekerezo , byatumye ihimbwa byaturutse kubyaha Kevin Mitnick yashinjwaga ko yakoze.Muri ibyo byaha hari ibyo yashinjwaga byerekeye uruhererekane rya mudasobwa zo mu ishami rya Gisirikare cya Amerika ryita kubijyanye n’isanzure riherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu ibyha yashinjwaga ari muto n’ubwo atahwemye kubihakana.

 

Ubu bujura bwatumye Mitnick atabwa muri yombi mu 1988 ashinjwa ubujura bw’amafaranga asaga Miliyoni 1 y’Amadorali mu kigo cyitaga kubijyanye no kubaka Porogaramu za Mudasobwa cya Digital Equipment Corporation.Muri icyo gihe uyu mugabo yahawe igihano kirimo igifungo cy’imyaka ine irimo 3 isubitse, nubwo mu 1995 , uyu muhanga mu bujura bw’ikoranabuhanga yongeye gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

 

Uyu mugabo yajagaragaje mudasobwa na Telefone z’ibikomeye karahava, yiba amabanga akomeye n’ubwo we n’itsinda yari ayoboye batabashije kumenya uko berekanako ntakibi bari bagamije uretse gukarishya ubwange bwabo.Mu mwaka wa 2008 uyu mugabo Mitnick yabwiye Wired Magazine ko atakiri umujura wiba akoresheje ikoranabuhana kandi ko nambere hose yabikoraga ashaka kwimara amatsiko.

 

 

N’ubwo yavugaga atyo, inzego zitandukanye zo muri Amerika zakundaga kugira amakenga kuri uyu mugabo bigendanye n’uko zamubonanaga ubuhanga buhanitse ariko bakikanga ko ashobora kubukoresha mu migambi mibisha ishobora no gukururira igihugu ibyago.Umunsi umwe , uyu mugabo yigeze kubwira ikinyamakuru CNN ko yigeze gufungirwa ahantu yari acungiwe umutekano hirindwa ko ashobora kubona igikoresho cy’ikoranabuhanga nka Telefone akangiza byinshi.

 

Izo mpungenge zose zatumye mu 1999 inzego z’ubushinjacyaha zo muri Amerika ziga umugambi wo kumukomanyiriza ahantu hose zimushinja ibyaha bigera kuri 7 birimo kwiba insiga za mudasobwa.Uyu mugambi wacuzwe kandi warimo uyu mugabo wagombaga gufungwa amezi 46  noneho agakomanyirizwa ahantu hose zimushinja ibirego bigera kuri 7  birimo kwiba insiga za mudasobwa.

 

Muri 2000 yaje gufungurwa , muri 2011 yandika igitabo yise ngo ‘Shitani’ cyangwa Umudayimoni Mu nsiga [Ghost In the Wires: My Adventures as the World’s Most wanted Hacker) kigaruka kurugendo rwe, mu jyanye n’ikoranabuhanga.Mu myaka irenga 10 , uyu mugabo yakoraga nk’umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwinjira muri System z’ibigo no kurinda abajura nka we mu kigo gishinzwe ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga cya  KnowBe4, cyashinzwe n’inshuti ye magara Stu Sjouwerman.

SRC: IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Paul Okoye wo muri P- Square n’umukunzi we Ivy Ifeoma bagaraye bishimanye umukobwa amushimira ko amwitaho

Next Story

Umunyeshuri yaporopoje umukobwa bigana amusaba ko bazabana ahita umuha impano y’imodoka nziza cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop