Ivy Ifeoma umukunzi w’umuhanzi Paul Okoye wo muri P Square , yashyize hanze amashusho yabo bombi bameranye neza, agaragaza ko amushimira urukundo amuha n’uburyo amwitaho.
Uyu mukobwa wavuze ko amushimira uburyo amwitaho ndetse akifuza no kumubona yishimye yamwegamiye mu gituza ubundi amubwira amagambo yagatangaza yantumye benshi bongera gukumbura uyu muhanzi.
Ivy Ifeoma na Paulo Okoye , urukundo rwabo rwabaye ikimenya bose mu mwaka washize wa 2022 ubwo bo ubwabo babyishyiriraha hanze bakavuga ko bakundana.
Amwe muri aya mashusho abagaragaza bombi bishimanye , ndetse barino gutemberana mu bwato mu bice bitandukanye.Uyu mukobwa iteka ashimira Paul Okoye kuba amukunda kandi akamwitaho ngo na cyane ko ikintu gushimisha Paulo ari ukubona uyu mukobwa yishima nk’uko yabyivugiye.