Umwana w’imyaka 16 w’umuhungu ari kurira ayo kwarika ndetse anatakambira banyiri bet kumusubiza amafaranga yabetinze bakamurya, dore ko ngo ayo mafaranga yariwe yari amafaranga yari kwishyura y’ishuri.
Ubusanzwe umuntu wemerewe gukoresha izo mbuga ziberaho gutega cyangwa gukina imikino yamahirwe, ni ukuva ku myaka 18 kuzamura, bivuzeko uyu mwana w’umuhungu nimyaka imwemerera gukoresha iyi service ntayo afite.
Gusa muri iyi minsi n’abantu bato nkuyu mwana barayikoresha nubwo imyaka baba batayifite cyane ko nyinshi muri izo mbuga ntahantu ho gushyira irangamuntu hahari ngo barebe neza Niba Koko imyaka uyujuje. Ubwo uyu muhungu ukiri muto yategaga cyangwa yabetinze, yaje kuribwa ndetse bivugwa ko amafaranga yariwe yari amafaranga y’ishuri.
Akimara kuribwa ayo mafaranga, uyu mwana w’umuhungu kuko yumvaga ntahandi hantu aribukure amafaranga y’ishuri yariwe, yihutiye kujya ku mbugankoranyambaga ahakura nimero yurubuga yatezeho maze atangira kubandikira atakamba cyane abwira kumusubiza amafaranga.
Ubwo uyu mwana w’umuhungu yasubizwaga nabo yandikiye, bamusubije bamubwira ko ubusanzwe umwana w’imyaka 16 atemerewe gukoresha bet, ikindi bongeyeho ko umuntu wariwe amafaranga mu gutega cyangwa gukina imikino yamahirwe atajya asubizwa ayo mafaranga.
Ibi byaje gusakara ubwo hanyuzwaga ifoto igaragaza ibiganiro uyu mwana yagiranye na na nyiri bet, anatakambira ngo bamusubize amafaranga. Iyo foto yanyujijwe ku rukuta rwa TikTok.Abantu benshi bakomeje kugira inama abantu Bose batega cyangwa babetinga kubireka batazaba nkuyu mwana wisamye yasandaye.