Advertising

Umwana wambere wakatiwe igihano cy’urupfu! Goerge Stinney Jr umwana muto wiciwe muntebe y’amashanyarazi nyuma bikagaragara ko yarenganye

by
07/09/2023 21:14

Goerge Stinney Jr yarafite imyaka 14 ubwo yashyirwaga muntebe y’amashanyarazi ngo yicwe kuwa 16 Kamena 1944 ashinjwa kwica abana babiri babazungu umwe w’imyaka 11 nundi 7 muri South Carolina mugace ka Alcolu.

Urubanza rw’uyu mwana rwabaye mumuhezo aho ababyeyi batari bemerewe kwinjira mucyuma kiburanirwamo ndetse bari baranabirukanye mugace bari batuyemo, uyu mwana yamaze iminsi 81 muri gereza nyuma aza kugera kumunsi nyirizina aricwa.

Uyu mwana yaburanishijwe mucyuma Gito, ntawe umuburanira yewe ntanundi muntu uri muri icyo cyumba uretse abamushinja, aba Police bavuzeko umwana yiyemereye icyaha hanyuma akanemerako ko yeshakaga gufata kungufu umwana umwe muri abo w’imyaka 11.

Ubwo uyu mwana yicwaga yari muto cyane kuburyo atanakwirwaga kuntebe biciramo abakatiwe gupfa, bafashe ibitabo babirunda kuntebe abona kwicaraho kugira ayikwirweho kuko intebe yari yarakorewe abantu bakuru, umutwe we wari muto kuburyo ingofero bamwambika icamo amashanyarazi yari itari kumukwira, bamukubitishije Volt 5380 z’amashanyarazi ahita Yuma.

Wilford Hunter umwe mubari bashinzwe kurinda George muri gereza yatanze ubuhamya avugako, umwana atemeraga ibaha yashinjijwe, ngo yaramubwira Ati “sinigeze mbikora, kuberiki bagiye kunyicira ikintu ntigeze nkora”.

Abavandimwe ba George kuri ubu bari hejuru y’imyaka 70 baje kugaragaza muri 2014 icyerekana ko umuvandimwe wabo yari murugo ubwo ubwicanyi bwakorwaga ‘alibi’ ko bidashoboka ko ariwe waba warabishe kuko yari murugo mumasaha abo bana babazungu biciweho.

Nyuma y’imyaka 70 George yishwe nibwo ubunshinjacyaha bwaje kugenzura neza busanga George yarahawe iguhano arengana, izina rye rihanagurwaho icyo cyaha ariko nubundi ubutabera butinze buba buhwanye n’ubutabera butigeze bubaho.

Src: exhibit.stanford.edu

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Dore amafunguro ashobora gufasha abagore kugira amabere manini n’ikibuno

Next Story

Nkore iki : Ndi umugore mwiza wiyitaho ariko umugabo wanjye arenda gushakana n’undi bakorana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop