Umugore uvuga ko ari mwiza kubigaragara inyuma ndetse akaba yiyiziho kwiyubaha n’ubwitonzi , yagaragaje ko umugabo we ari munzira zo kumuharika nyamara abona uwenda kumutwara umugabo ntacyo amurusha.Uyu mugore aragisha Inama kugira ngo abashe gukiza urugo rwe.
N’ubwo bigoye kumva no kumenya ko uwo mwashakanye aguca inyuma, nanone biragora kwakira ko uwo mwashakanye munyuze muri Leta no mu rusengero agiye kuguharika kandi nyamara muri wowe warabonye ko ntacyo udakora ndetse ubonako uri namwiza cyane.
Uyu mugore yabivuze mu magambo make , asaba inama z’uko yakwitwara kugira ngo agarure umugabo we uri kurarurwa n’uwo bakorana.
Uyu mugore yagize ati:” Muraho neza, ndi umugore ndubatse, mfite umugabo tubana gusa ntabwo twari twagira umugisha wo kubona umwana mu myaka 3 tumaranye.Nukuri , nziko ndi umwe mu bagore beza bari kuri iyi si urebeye inyuma no kukibero cyiza gishamaje mfite.
Nteye neza kandi umugabo nawe ahora abimbwira kabone n’ubwo nta mwana dufitanye.Umunsi umwe numvise inkuru z’uko umugabo wanjye anca inyuma k’umugore bakorana , nzakumwegera ndamubaza arampakanira , ndamwinginga ngo ambwire aranga ambwira ko ntabihari , ariko abo bakorana bampereza amafoto yiherereye n’uwo mugore , gusa ikibabaje baherutse kumpa ifoto arimo gusomana n’uwo wundi mugore.
Nukuri mfite agahinda gakomeye cyane , ndimo kwibaza icyo nakora , ndimo kwibaza uko nabigenza ariko nabuze aho mpera, ndi kubona ngiye kubura umugabo wanjye.Ntakirya hano , ntakinyitaho nkambere , muri make yarahindutse n’ubwo ampakanira buri kimwe”.