Umuzimu afite urarenze ! Umubyeyi wa Isimbi Noeline yavuze k’umukobwa we ukina Porono avuga ko nawe ajya abyibonera arimo kuzikina

16/10/2023 14:19

Umubyeyi wa Isimbi Noeline wamamaye cyane kumbuga Nkoranyambaga, avuga ko akora Porono.Uyu mukobwa utaravuzweho rumwe n’abantu batandukanye ngo atera Se umubyara ikimwaro by’umwihariko iyo yumvise abandi  bantu barimo kubivuga.

 

 

Mirimo Paul se wa ISIMBI NOELINE, utuye mu Karere ka Rwamagana yavuze ko aterwa agahinda cyane n’abantu yumva bavuga akazi umukobwa we akora ko gukina Porono , ndetse ngo akababazwa n’imibereho umukobwa we akomeje kubaho.Uyu mubyeyi aganira na Kasuku Media, yavuze ko ababazwa cyane n’uburyo umwana we w’umukobwa witwaga Mirimo Simbi ngo akaza kurihindura yitwara.

 

 

Uyu musaza yagize ati:”Isimbi ni umwana wanjye, yitwaga Mirimo Simbi ariko aza kurihindura yiyita Isimbi Yvonne , na Noeline byose.Uriya mwana twarabanaga kuko nyina yari yarabataye kumpmavu tutumvikanyeho.Nahise mbajyana kuba k’umubyeyi wanjye [Nyirakuru], musaza we akomeza gukurikira amashuri gusa we akagira amakosa menshi  kuburyo bahoraga bahamagaza mama.Muri make yarajijishaga akavuga ko agiye kwiga ariko ntagereyo , rimwe na rimwe akavuga ko ari ntababyeyi anagira niho byahereye.Yakundaga kwisanzura”.

 

 

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ibyo ISIMBI yakoraga byose, utavuga ko yabitewe n’ubukene iwabo bari bafite kuko Se yivugira ko yahoze mu gisirikare  kandi umuryango umeze neza, ku buryo nta kibazo cyo kujya mu mico mibi cyari guturuka mu mikoro.Ati:”Ibintu byose yabirengagaho ugasanga aririrwa azerera mu bipangu ukuntu.Twageze n’aho tumujyana i Ndera kuko twari tuziko yagize akabazo.Si ibyo gusa ahubwo hari n’abageragezaga ku musengera tuziko ari amadayimoni yamuteye”.

 

 

Uyu mubyeyi Mirimo Paul yakomje avuga ko akazi uyu mukobwa we asigaye akora kamutera isoni iyo ari mu bandi nubwo adaheruka kumuca iryera yumva bamuvuga gusa.Ati:”Aheruka kunsura ubwo yari yagiye mu marushanwa ya Miss Rwanda,  aviramo mu majonjora  basanze imyaka ye iri munsi ya 18.Ariko ubu numva ngo yaje , ariko yigumira i Kigali”.Yakomeje agira ati:”Abantu bambwira ko akina porono kandi nanjye narabyiboneye Ntabwo nabona umutima wo kureba filime akina ariko musaza we numva abikurikirana.Njyewe bintera ikimwaro iyo numva akora biriya bintu.Hari n’abadatinya no kumunserereza ngo umukobwa wawe akina porono”.

 

 

Rimwe ngo hari abo Isimbi Noeline yifuje kugira abo avuganana nabo bo mu muryango we harimo abo kwa nyirasenge ariko bamuha akato kugira ngo atazagira uwo yanduza iyo mico ye.Ati:”Umubyeyi wacu yarapfuye, aho yabaga hajya nyirasenge wa Isimbi Noeline.Amwe mu mategeko yatanze muri urwo rugo , ni uko ISIMBI atemerewe gukandagira muri urwo rugo kugira ngo atazigisha iyo mico abandi bana bo mu muryango”.

 

 

Isimbi yahise afata barumunabe bari bahasigaye , ajya kubarerera kwa se kugira ngo abone uko abasha kubageraho.Mirimo PAUL se wa SIMBI Mirimo wiyise ISIMBI Noeline avuga icyo apfa nawe ari uko yazanaga abagabo mu rugo nubwo yari umwana.Naramukubitaga ariko nagiragango azavemo umuntu muzima. Hari igihe umuntu yandabuye ndabafata nsanga umuhungu yamaze gukuramo n’isengeri.Icyo gihe yaransunitse nikubita hasi”.

 

 

“Icyo gihe nahagurukanye umujinya umukubita umutwe bahita bamfunga icyumweru kimwe kuko nakubise umwana.Nararambiwe ngeraho musaba kujya kubikorera iyo hirya  aho ntazi.Bakomeje kumusengera ariko umuzimu afite urarenze.

 

 

Mu 2021 nibwo Isimbi Noeline yatangiye gucuruza amashusho n’amafoto ye yambaye ubusa byeruye.Amashusho y’uyu mukobwa abantu babona ku mbuga nkoranyambaga ni uduce duto twamamaza ayo acuruza. Usibye gucuruza ku mbuga zitandukanye cyane cyane urwa Only Fans, Isimbi yavuze ko nta murimo n’umwe atakora mu gihe waba umwinjiriza amafaranga.

 

Story Retyped from IGIHE.COM

 

Advertising

Previous Story

Ubukwe bwabo buzacishwa kuri Televiziyo mpuzamahanga ! Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abafana be n’umugabo we Shakib Lutaaya

Next Story

Nta muhanuzi wemerwa iwabo ariko Dogiteri Nsabi we akunzwe iwabo cyane ! Ni irihe banga Dogiteri Nsabi akomeje gukoresha ngo akundwe cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop