Advertising

Nta muhanuzi wemerwa iwabo ariko Dogiteri Nsabi we akunzwe iwabo cyane ! Ni irihe banga Dogiteri Nsabi akomeje gukoresha ngo akundwe cyane

10/16/23 14:1 PM
1 min read

Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabi yeretswe urukundo iwabo i Musanze maze abantu bemeza ko abaye umwe mu bahanuzi bemewe iwabo.

 

 

 

Ubusanzwe uyu musore akomoka mu karere ka Musanze ndetse niho yakuriye yewe ni naho yize, atangira gukora urwenya yatangiye arukorera mu karere ka Musanze ariko mu buryo bwo kwagura isoko yerekeza mu mujyi wa Kigali ariho asigaye atuye.

 

 

 

Mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi, kuri shene ya YouTube yitwa MIE Empire, uyu musore Nsabi yari yagiye mu karere ka Musanze avukamo maze abaturage bose baramushagara ndetse ubona ko bari bamufitiye urukundo nyarwo.

 

 

 

Usibye kuba uyu musore yaramamaye kubera imvugo akoresha yaho avuka mu gusetsa abantu, uyu musore akunzwe cyane ariko akarusho mu mashusho byagaragaye ko naho avuka mu karere ka Musanze naho bamukunda kandi bakurikirana ibikirwa bye bye buri munsi.

 

Ubwo bageraga muri gare ya Musanze, abantu bose burutse bashaka kumukoraho ndetse n’isoko ryari hafi aho ryaremuye maze abantu benshi biruka bagana aho uyu Dogiteri Nsabi yari Ari we n’umunyamakuru M Irene.

 

 

 

Source: MIE Empire

Go toTop