Ubukwe bwabo buzacishwa kuri Televiziyo mpuzamahanga ! Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abafana be n’umugabo we Shakib Lutaaya

16/10/2023 09:13

Zari Hassan na Shakib Lutaaya bari mu kwezi kwa Buki. Bombi bakomeje kuryoherwa n’ibihe byiza bari kumwe mu kwezi kwa buki aho basohokeye.

 

Haba Shakib Cham Lutaaya n’umugore we mushya Zari Hassan , buri wese aca kumbuga nkoranyambaga ze , akagaragaza uburyo barimo. Shakib akunze kugaragaza uburyo ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo guhura na Zari washoye agatubutse muri ‘Business’ ye yo gucuruza imodoka zakoreshejwe, ndetse akagaragaza ko we n’amafaranga bafitanye umubano mwiza.

 

Shakib Cham Lutaaya, ninawe wabaye uwambere mu kugaragaza uburyo ukwabuki kumeze , ubwo yashyiraga hanze amafoto ndetse n’amashusho we n’umugore we ushinjwa kwibagisha umubiri, baryohewe n’ubuzima bwo mu mazi , aho bari bicaye mu bwato bwa kizungu bombi.

 

Uretse aya mashusho yagiye akwirakwizwa hirya no hino nk’uko natwe twayabagejejeho, ntabwo aba bombi bakunze kugaragara bavuga amagambo kurugo rwabo.

 

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye birimo Mpasho , avuga ko amashusho y’ibirori by’ubukwe bwa Zari Hassan na Shakib , azanyuzwa kuri Netflix, mu kiganiro cyitwa Young Famous and Africa Reality Show mu gihe cyaba cyongeye gukorwa.Ibi byitezweho kuba igisubizo cy’ibazwaga n’abafana babo batigeze babona amafoto n’amashusho y’ubukwe bwabo mu buryo buziguye.

 

Uku gushyigikira urukundo rwabo bombi , Zari akunze kugaragaza ko afite inyota yo gutera imbere ndetse bikanaba uko kuri Shakib.Zari akunze gusaba abafana be n’inshuti ze, kubaho ubuzima bwabo aho gutegereza ejo cyangwa ngo babeho uko abandi babyifuza.

 

Zari yasabye abakunzi be gukomeza kubaba hafi no kuzakurikira ubukwe bwabo kuri Televiziyo ya Netflix by’umwihariko muri Young Famous and Africa Reality Show.

Advertising

Previous Story

Umusore yataye umukobwa muri hotel nyuma y’uko umukobwa yatse ibiryo by’amafaranga menshi

Next Story

Umuzimu afite urarenze ! Umubyeyi wa Isimbi Noeline yavuze k’umukobwa we ukina Porono avuga ko nawe ajya abyibonera arimo kuzikina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop