Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yagize icyo avuga kurubanza rwa Tti Brown anakomoza ku giciro cy’ibirayi byahenze

22/09/2023 13:35

Bwana Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yatanze umurongo kukibazo cya Titi Brown kiri kugarukwaho cyane n’abantu.Ibi yagarutseho ni ifungurwa ry’agateganyo rya Titi Brown ndetse n’itumbagira ry’ibiciro ry’ibiciro kumasoko by’umwihariko ku gihingwa cy’ibirayi kiri kurya umugabo kigasiba undi.

 

 

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM , Andy Bumuntu yamubajije ikibazo cyerekeye Titi Brown maze asubiza agira ati:”Nagiye mu bushinjacyaha ndabaza nanjye ngira gushidikanya.Narabajije kuko nanjye ndi umunyamategeko nakoze mubushinjacyaha , rero nanjye narabajije nsanga icyaha aregwa ni ugusambanya umwana utaragera imyaka y’ubukure.Urubanza rwe rwasubitswe kenshi kandi izo mpamvu zose zarasobanuwe kandi zanditse muri System y’urukiko.Dore n’itariki yaburiniyeho ndetse ruzanasomwa”.

 

 

Mukuralinda yavuze ko ntacyakozwemo kinyuranyije n’amategeko kuko urukiko , Ubugenzacyaha  n’Ubushinjacyaha bufite ubugenzuzi iyo bakoze ikosa barahanwa.Uyu muvugizi wungirije yavuze ko gutinda ari ikibazo kiri ku Isi yose.Ati:”Ntabwo navuga ko imyaka ibiri ari mikeya ,ariko usanga hari imanza nyinshi kandi bihangane ubutabera buzatangwa”.

 

 

Bwana Alain Mukuralinda avuga ku giciro cy’ibirayi yagize ati:”Reka mbamenere ibanga .Ejo nahoze nganira n’umuyobozi wanjye ariko simbabwira ibyo twaganiriye.Twaganiriye kukibazo cy’amahema n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kumasoko kandi Guverinoma vuba bidatinze izatanga umucyo kuri iki kibazo kuko nawe biraduhangayikishije”.

 

 

Yavuze ko kandi ibintu byose bibangamira Abanyarwanda iyo babiganiriy kumbuga nkoranyambaga bigera kubafata ibyemezo.

Advertising

Previous Story

Ariel Wayz uri muri Kenya yasabye abafana be inkunka yo kumushyigikira avuga ko agiye gushyira hanze indirimbo 3 icyarimwe

Next Story

Rwongeye gusubikwa nanone ! Amajwi y’umwe mu babanaga na Titi Brown muri gereza ya Mageragere yaba haraho ahuriye n’isubikwa ry’urubanza rwa Titi Brown ku nshuri ya 6?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop