Ariel Wayz uri muri Kenya yasabye abafana be inkunka yo kumushyigikira avuga ko agiye gushyira hanze indirimbo 3 icyarimwe

22/09/2023 12:33

Umuhanzikazi Nyarwanda Ariel Wayz umaze iminsi akora imenyekanisha ry’indirimbo ze n’ibindi bikorwa bye hanze y’u Rwanda muri Kenya , yashyize hanze urutondo rw’indirimbo 3 agiye gusohora asaba buri wese inkunga yo gutuma zimenyekana.

 

 

Abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze Ariel Wayz , mu masaha ya Saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Ariel Wayz yanditse ati:”Bantu beza, mbafitiye amakuru meza adasanzwe! Mwakire indirimbo zanjye 3 ngiye gutura abafana banjye.Niba uziko wamfashije kuva kumunsi wa mbere , meza ko izi ari izawe”.

 

 

Nyuma y’aya magambo Ariel Wayz , yagarutse ku mazina yise izi ndirimbo agira ati:”Iya mbere ni , Best in Me yakozwe na Producer Ayoo Rash. Iyakabiri ni Need You (Barabizi) yakozwe na Ayoo Rash na Agasinya yakozwe na Prince Kiiz na Bob Pro (M&M)”.Nyuma y’aya magambo yanditse ngo ‘Stream Gang , Click link in my Bio”.

 

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru izi ndirimbo zari zamaze gusohoka ndetse abafana be bazumviraga kurubuga rwa Audiomack arinho yarangiye abakunzi be ndetse no kurubuga rwa Youtube ntabwo zarijyaho.

 

 

Indirimbo Best In Me, irimo amagambo y’urukundo aho atangira agira ati:”Babe uru rukundo rurimo kunsaza, mbwira byose niba utekanye nonaha urekane n’abansebya nawe urabizi njye ndagukunda kandi nziko wizerako ntaguca inyuma.Ntabwo nagusiga njye ndagukunda (……)”.

 

 

‘Need You ‘ nayo ni uko ni indirimbo y’urukundo aho avuga ko umusore akunda n’ubwo yaba adafite amafaranga atabura kumukunda ahubwo amusaba kujya kure y’ababateranya.Nubwo izi ndirimbo yazisohoye muri ubu buryo , ntabwo yari yazigeza kubafana be kuri Youtube arnayo mpamvu yavuze ko zigomba gusohoka vuba.

 

Ku munsi w’ejo nibwo Ariel Wayz yamuritswe na Radio ikomeye mu gihugu cya Kenya ikorera muri Mombassa yitwa ngo Nation FM aho banditse ati:”Reka tubereke umwe mu bahanzikazi bakomeye muri muzika Nyarwanda Ariel Wayz, mudutege amatwi mwumve ijwi ridasanzwe”.

 

 

Ubusanzwe Ariel Wayz ari muri Kenya aho arimo kwita mukumenyekanisha ibihangano bye.

Advertising

Previous Story

Uzagura ifi imwe bakongeze iya 2 y’ubuntu ! Agashya kubakiriye ba El Classico Beach kwa West mu cyiswe ‘Bye Bye Vacance’ abanyeshuri basezeranaho

Next Story

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yagize icyo avuga kurubanza rwa Tti Brown anakomoza ku giciro cy’ibirayi byahenze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop