Rwongeye gusubikwa nanone ! Amajwi y’umwe mu babanaga na Titi Brown muri gereza ya Mageragere yaba haraho ahuriye n’isubikwa ry’urubanza rwa Titi Brown ku nshuri ya 6?

22/09/2023 16:55

Kuri uyu wa 5 taliki 22 Nzeri 2023 nibwo hari hateganijwe gusomwa urubanza ruregwamo Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown. Titi Brown Ukurikiranyweho gufata umwana utujuje ubukure ku ngufu, urubanza rwe  mbere y’uko ino taliki igera rwari rumaze gusubikwa inshuro 5 ku mpamvu zitandukanye.

 

 

Gusa nkuko itangazamakuru ritahwemye kubivuga, iyo witegereje Impamvu zitangwa  iyo basubitse urubanza rw’uyu mubyinnyi  wabigize umwuga ,ushobora gutekereza ko hari intege nke zashyizwe mukurangiza uru rubanza cyane ko rumaze imyaka 2 kuko Titi Brown yafunzwe taliki 10 ugushyingo 2021 ,ubu hakaba habura iminsi ibarirwa  ku ntoki ngo imyaka 2 ibiri yirenge.Gusa nk’uko umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje akaba arintakosa ryakozwe mu myanzuro yafashwe kuru uru rubanza.

 

 

Umwe mubaganiriye na TV8 Rwanda Television ikorera kuri Murandasi dukesha iyi nkuru , gusa utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko abantu benshi icyo batekereza ko Titi Brown ari kuzira , ataricyo ari kuzira.Ubwe yagize ati” Nari mfunganywe na Ishimwe Thierry (Titi Brown) twaraganiraga pe kuko uburiri bwe bwari bwegeranye n’ubwange rero byatumye tuba inshuti  kuburyo twaganiraga buri kimwe ,yambwiye igitumye aheze muri gereza gihabanye n’ibivugwa hanze.Hanze bavuga ko yazize gufata ku ngufu umwana utujuje ubukure, yego nibyo bitwaza ariko sicyo azira ,nkuko wabyumvise abagabo bashaka kumuhezamo barahari pe ariko impamvu s’ugufata nku ngufu ahubwo hari ndi mpamvu ntakubwira n’ubwo uri inshuti yange.

 

Iyo mpamvu niyo ituma Titi Brown aheze muri gereza urubanza rwe rusubikwa nyamara uwo bavuga ko yafashe ku ngufu amushinjura”.N’ubwo uyu waganiriye n’itangazamakuru  atakomoje ku cyo Titi azira nyirizina ariko  byenda guhura nibyo Scovia Mutesi yatangaje ,aho yavuze ko hari uwo mu muryango w’uyu mwana  wateye inda uyu mwana  bakaba barashatse uwo babyegekaho ariyo mpamvu bakora uko bashoboye ngo Titi Brown atagirwa umwere maze maze bagatangira gushaka uwateye inda umwana by’ukuri.

 

 

 

Birumvikana  Igihe Titi yaba abaye umwere ,hahita hibazwa uwahohoteye uwo mwana ,abaye ari umwe muri ba bagabo babiri bavuzwe bari gukora uko bashoboye ngo Titi brown adataha babihanirwa n’amategeko ndetse bakanatanga indishyi y’akababaro kuri Titi Brown.Urubanza rwa Titi Brown Rwasubitswe rwimurirwa kuri Taliki 13 ugushyingo 2023 ku mpamvu zuko ubushinjacyaha bwazanye ibimenyetso bishya byo gushinja Titi Brown.

 

#ubutaberaKuriTtyBrown

 

Umwanditsi:Shalomi_wanyu.

Advertising

Previous Story

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yagize icyo avuga kurubanza rwa Tti Brown anakomoza ku giciro cy’ibirayi byahenze

Next Story

Dore ibintu bizakwereka ko umugabo mubana yikunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop