Umutwe wa M23 washyizeho abayobozi muri Diaspora

11/06/2024 08:40

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwashyizeho abayobozi muri Diaspora bwashyiriweho mu Mahanga.Ibi bikubiye mu itangazo uyu mutwe wanyujije kuri X yahoze yitwa Twitter.

Ibi kandi bikaba bikubiye mu cyemezo No 036/PRES-M23/2024 cyo ku wa 10 , Kamena ,2024.Uwatorewe kuyobora Diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe na Muheto Jackson na Muhire John.

M23 ivuga ko aba bayobozi ba Diaspora bashyizweho n’uriya mwanzuro ari Umuhuzabikorwa Mukuru n’Umuhuzabikorwa wungirije bakorera hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe uvuga ko imikorere ya Diaspora yayo ari uburyo bwo kongerera imbaraga imikorere y’uyu mutwe wihuje n’undi wa Politiki bagakora icyo bise AFC [ l’Alliance Fleuve Congo].

Intego yabo ngo ni ukugarura amahoro muri DRC by’umwihariko kubaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda nabo bagahabwa Uburenganzira bungana n’ubw’abandi  mu gihugu cyabo.

M23 ivuga ko gushyiraho ziriya nzego bigamije ahanini gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera hamwe no kubyaza umusaruro gahunda zigezweho.

Isoko: Umuseke

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

Indege yari itwaye Visi Perezida yaburiwe irengero

Next Story

Amavubi yakomeje kuyobora itsinda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop