Nyuma y’umukino wahuje Lesotho n’Amavubi, ukarangira Amavubi atsinze igitego kimwe ku busa, yakomeje kuyobora itsinda n’amanota 7.
Yari umukino wa 4 w’itsinda wahuzaga Amavubi na Lesotho mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizaba muri 2026.
Uko umukino wagendaga , wabonaga ko ikipe ya Lesotho yarushwaga cyane n’u Rwanda , kugeza umukino urangiye dore ko abasore b’u Rwanda bitwaye neza.
Uko abakinnyi b’u Rwanda bakomezaga gukina niko bahoshaga igitutu bashyirwagaho cyane n’abasore ba Lesotho kugeza Kwizera Jojea , umusore mushya mu Mavubi atsindiye igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 45 w’umukino igice cya Mbere kirangira u Rwanda ruyoboye Umukino.
Nyuma y’uyu mukino u Rwanda rwayoboye itsinda n’amanota 7 anganya na Afurika y’Epfo ya kabiri na Benin ya Gatatu ariko zigatandukanywa n’ibitego.
Â