Umusore yiyujurije inzu arangije ashyira amavi hasi ahereza Imana icyubahiro avuga ko Imana yamukoreye ibitangaza
Ku basore benshi kubaka inzu ni ikibazo gikomeye kubera ubushobozi ndetse kugeza ubu kikaba kiri mubiri gutuma batubaka ingo zabo.Uyu musore we yayujuje ashyira amavi hasi ashimira Imana.
Uyu musore ufite inkomoko muri Nigeria, yatangaje abantu benshi , yibutsa abandi ko gushimira Imana ari byiza ubwo yashyiraga hanze amashusho ye ari gutanga ishimwe ku Mana yapfukamye hasi.
Favour Star , agishyira hanze aya mashusho abinyujije kuri Tik Tok yabaye isomo no kubandi basore n’abagabo badashimira Imana kubyo yabakoreye.
Uyu musore waje gusanganirwa n’umukobwa, yashimiye buri umwe wese avuga ko mbere y’uko uyu mwaka urangira nabo bazabona ibyabo.Ati:
“Mwakoze cyane kumba hafi , ndizera ko abantu 50 kuva muri mwe, bazabona umugisha w’Imana mbere y’uko uyu mwaka urangira”.