Umusore yishe umukobwa bakundanaga wiga muri kaminuza amuziza ko yaryamanaga n’abandi basore

30/01/2024 11:51

Umukobwa witwa Justina Nkanga wari usanzwe ari umunyeshuri wiga muri kaminuza yasanzwe mu nzu y’umusore bari basanzwe bari mu rukundo yapfuye nyuma Yuko yari amaze igihe yaraburiwe irengero.

Nk’uko byavuzwe, uyu mukobwa yari amaze iminsi igera kuri 4 yaraburiwe irengero nyuma y’uko abandi bari mu mu mahugurwa ku ivuriro cyane ko uyu mukobwa nawe yigaga ibintu nkibyo.Ubwo uyu mukobwa yashakishwaga nibwo baje gushaka hose baza gusanga umubiri we cyangwa umurambo we mu nzu y’umusore bari basanzwe bari mu rukundo ndetse bivugwa ko uyu musore ariwe wamuhitanye akamumaramo umwuka amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma akaryamana n’abandi basore.

Uyu musore bakundanaga yitwa Collins ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano nyuma Yuko ariwe muntu w’ambere uri gucyekwaho urupfu rwuyu mukobwa cyane ko umurambo wuyu mukobwa wasanzwe mu nzu yuyu musore Collins.

Abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza ry’imbitse mu buryo bwo kureba neza urupfu rwuyu mukobwa. Inshuti n’umuryango bikomeje kwihanganishwa kubwo kubura umwana wabo.

Advertising

Previous Story

Bagutegekaga gusambana n’imbwa bagafata amashusho ! Damaris yagowe n’ubuzi bw’uburaya

Next Story

Ingabo za SADC zasogongeye ku muriro wa M23

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop