Ingabo za SADC zasogongeye ku muriro wa M23

30/01/2024 13:45

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zoherejwe mu Butumwa bwo kurimbura umutwe wa M23 wazengere ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi zatangiye gusogongera ku kibatsi cy’umuriro w’abo barwanyi.Ingabo za ZADC ziri muri Kivu ya Ruguru izambere zahageze mu Ukuboza 2023 mu bikorwa by’ibanze byo kwiga intambara no kwitegura.

Ku wa 24 Mutarama 2024 nibwo zinjiye byeruye mu Ntambara n’umutwe wa M23 mu bitero byagize ingaruka kuba Sivile.Amakuru yemeza ko ziri gufatanya na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR n’icyiswe Wazalendo. Ni ubufatanye buri gutera ibisasu buhumyi i Karuba , Mushaki no mu nkengero zaho ahari gukoreshwa imbunda za Muzinga zishinze ahitwa mu i bambiro indege z’intambara na Drones.

Umuseke dukesha iyi nkuru, utangaza ko hari amakuru avuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu gitero cyo kubutaka mu nkengero z’umusozi wa Muremure uri mu biganza bya M23.Amwe mu mashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga agaragaza izo ngabo zakomeretse cyane.Ni mu gihe kandi ibitero by’ingabo zirimo iza Tanzania n’Abarundi bananiwe gufungura umuhanda Sake – Minova.Hari bamwe mu basirikare ba Tanzania basa n’abikuye mu mirwano bahungira mu kigo cya MONUSCO.

Kuva SADC yagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntana metero y’ubutaka irambura uyu mutwe wa M23 ahubwo nahari hafitwe na Leta baragenda bahabaka.Kugeza ubu umutwe wa M23 uzengurutse Umujyi wa Goma igice cyose cyo kubutaka uretse ikiyaga cya Kivu.Muri Kivu ya Ruguru hashyizweho itegeko ko nta bwato bwemerewe kujya mu Kiyaga cya Kivu nyuma ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

SADC cyangwa ingabo za DR Congo ntacyo bari batangaza kukwinjira mu mirwano k’umutwe w’ingabo za SADC.Umutwe wa M23 uvuga ko uzakomeza kwirwanaho bahangana n’iryo huriro rya SADC, Ingabo z’u Burundi , Iza Congo FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Guverinoma ya Kinshasa.

Isoko: Umuseke

Advertising

Previous Story

Umusore yishe umukobwa bakundanaga wiga muri kaminuza amuziza ko yaryamanaga n’abandi basore

Next Story

Celine Dion yasobanuye byinshi kuri Filime agiye gushyira hanze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop