Umusore yavuze ko yishyuwe ibihumbi 400 kugira ngo yigire umugabo w’umugore mu minsi micye gusa

13/12/2023 19:11

Umwe mu basore bazwi cyane mu gihugu cya Kenya mu gutera urwenya witwa Ndegenye Muthee yatangaje ibintu bikomeje gutangaza benshi ku mbugankoranyambaga nyuma Yuko avuze ko yishyuwe ibihumbi 400 kugira ngo yigire umugabo w’umugore mu minsi micye.

 

Ubusanzwe uyu mugore azwiho kuba Ari umunyarwenya wabigize umwuga mu gihugu cya Kenya ndetse akaba yaramamaye cyane mu gushyushys cyangwa kuyobora ubukwe bimwe bizwi nko kuba MC mu rurimi rw’amahanga.

 

Kumbuga nkoranyambaga hirya no hino uyu musore amaze kwatsa umuriro ubwo yashyize hanze amakuru avuga ko yishyuwe amafaranga menshi agera ku bihumbi 400 kugira ngo yigire umugabo w’umugore mu minsi micye.

Mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe Facebook, ndetse yavuze ko amafaranga yahawe Ari amafaranga menshi Atari kwibuza kuko ngo kuba umugabo w’umugore mu minsi micye yabikora neza ndetse akabona ayo mafaranga.

Mu byo yaganiriye n’uwo mukobwa, uyu musore niwe wandikiwe n’umukobwa witwa Winnie, amubwira ko amufitiye akazi, uyu mukobwa ubusanzwe ngo afite imyaka 29, amusaba ko yakigira umugabo we iminsi micye icyumweru gusa maze akazamwishyura ibihumbi 400.

Uyu musore nawe yahise yemera ibyo bari bamusabye kuko ngo Atari kwiziza amafaranga menshi nkayo. Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kumirwa.

Advertising

Previous Story

Nyanza : Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore w’imyaka 30 bakoranaga arangije ajya kubwira RIB ko yamufashe kungufu

Next Story

Abakobwa : Niba ushaka kubaho wishimye uzirinde umukunzi ukora ibi bintu

Latest from HANZE

Go toTop