Nyanza : Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore w’imyaka 30 bakoranaga arangije ajya kubwira RIB ko yamufashe kungufu

13/12/2023 18:59

Umusore wakoraga muri Hotel imwe yo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi na RIB ashinjwa gufata kungufu umukobwa bakoranaga.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Igihe.com avuga ko uyu musore uri mu kigero k’imyaka 30 hamwe n’uyu mukobwa uri mu kigero k’imyaka 28 banyweye inzoga nyinshi barasinda, bakagera saa cyenda z’ijoro bakiri kunywa.

Ubwo abo bombi bari basinze, umukobwa yagiye mu cyumba araramo maze umusore aramukurikira nibwo ibyo byabaye.Mu gitondo umusore yabyutse ataha mu nzu yararagamo iri hanze ya Hotel ni nabwo umukozi ukora amasuku yageraga mu cyumba wa mukobwa araramo.

 

Uyu mukozi yasabye uwo mukobwa gufungura ngo ahakore amasuku ariko umukobwa yanga gukingura. Umukozi yahise afungura asanga umukobwa yasinze uburiri buratose ndetse afite amaraso ku mubiri we.

 

Ababyeyi b’uyu mukobwa ubwo bamenyaga uko byagenze baje kumuhata ibibazo bamubaza uko byagenze kuko yabuze uko abisobanura maze avuga ko yafashwe kungufu n’uwo musore.

 

Uyu mukobwa yabwiye RIB ko yafashwe kungufu.Uyu musore Ari mu maboko ya RIB ndetse umukobwa yahise yirukanwa nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakoresha babo.

 

Source: Igihe

Advertising

Previous Story

Abashakanye : Dore amagambo usabwa Kubwira uwo mwashakanye murangije gutera akabariro

Next Story

Umusore yavuze ko yishyuwe ibihumbi 400 kugira ngo yigire umugabo w’umugore mu minsi micye gusa

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop