Abakobwa : Niba ushaka kubaho wishimye uzirinde umukunzi ukora ibi bintu

13/12/2023 21:13

Mu rukundo habamo magirirane, niba ushaka kubaho wishimye rero, urasabwa kwita kubimenyetso tugiye kukubwira.

Nuramuka umenye ibyo bimentso ukabasha kubyikuramo, uzabaho wishimye mu rukundo rwawe.

DORE IBIRANGA UMUSORE UKWIRIYE KWIRINDA

1. Kwizerana

Nushaka Umugabo mwizerana uzaba ushatse neza ariko nubona uwo musore atagira kwizera nushake uzakuremo akawe karenge.

2. Kuba atakubaha.

Niba umusore mukundana atakubaha, menya ko niyo mwabana atazigera aguha urukundo wifuza kuko , urukundo rujyana n’icyubahiro.

3.Kudasangira intego na gahunda z’ubuzima.

Nibyo akubwira ko agukunda ariko ntabwo mujya musangira gahunda z’ubuzima , menya ko nta rukundo ugira.Umusore mukundana agomba kuba agufasha kumva intego afite mukazijyamamo.

4.Ni umunebwe.

Umukunzi w’umunebwe ntuzigere umwifuza n’umunsi n’umwe.Mbere yo kujya kubana nawe rero banza umenye niba atari umunebwe.

5.Ntabwo akwitaho.

Umuntu yaguha byose ariko akwimye umwanya byose biba bipfuye.Niba ubona umunezero w’amafaranga ariko ukabura umuntu , ntuzemere ko mushakana atarikosora.

6.Akina urusimbi.

Umugabo ukina urusimbi yakurwaza imbavu.Niba ukundana n’umusore ukabona akina urusimbi cyane.Muhane niyanga ube umuhaye umwanya yitekerezeho, niba agukunda azarureka ariko niba atagukunda azarugumamo Imana ibe igutabaye.

7.Ntabumuntu agira.

Umuntu utagira umutima w’imbabazi ntuzemere kumugira umugabo wawe.

Isoko: Love on Mind

Advertising

Previous Story

Umusore yavuze ko yishyuwe ibihumbi 400 kugira ngo yigire umugabo w’umugore mu minsi micye gusa

Next Story

Papa Francis yahishuye aho yifuza kuzashyingurwa napfa

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop