Uyu mukobwa wo muri Atlanta muri Leta zunze ubumwe za America, yasohokanye n’umusore maze uyu mukobwa yaka ibiryo by’amafaranga menshi uyu musore ahite yiruka amuta muri hotel birangira uyu mukobwa ariwe wiyishyuriye ibyo yariye byose nibyo yanyweye.
Eauana abinyujije hirya no hino ku kumbuga nkoranyambaga ze, yashyize hanze amashusho agaragaramo iburyo yari yatse ndetse nicyo kunywa yari yatse ubwo yari yasohokanye n’umusore, maze Umusore akamuta ubwo yatereraga ijisho ku mafaranga yise bari bari kumusaba kwishyurira uwo mukobwa.
Uyu mukobwa yavuze ko we n’uyu musore bari bamaze igihe kinini bavuganira kuri telephone bateretana ariko batari bahura, Niko bahise bapanga guhura maze bagahurira muri hotel bagasangira ibyo kurya nk’abantu bagiye guhura bagateretana bwa mbere imbona nkubone. Nibwo uyu mukobwa yatumije ibyo kurys akunda.
Ngo uyu mukobwa yatumijeho amasahane ane agiye kurya ndetse arenzaho yaka n’icyo kunywa. Isahane imwe uyu mukobwa yatse ihagaze 15$, ni ukuvuga ihagaze ibihumbi 16 birenga by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yakaga amasahane ane Umusore yamurebye cyane ariko we ngo ntacyo yari yitayeho cyane ko ngo yikundira kurya.
Uyu mukobwa ngo yumvaga muri we ashaka kurya cyane ko uyu musore ariwe wari wamubwiye ngo bahure basangire. Uyu mukobwa ntiyarecyeye aho yakomeje gusaba ibindi kuko yatse ama cake ndetse n’ibirayi. Uyu mukobwa ngo yari yaryohewe nifunguro cyane ko yaryaga asomezo ku ko kunywa yari yatse mbere rugikubita.
Ubwo bazanaga ‘favorite’ ngo umusore yagiye mu bwiherero maze aherayo ntiyagaruka. Bityo uyu mukobwa niwe wari ugiye kwiyishyurira. Uyu mukobwa yafashe uyu musore wirutse akamuta nk’ubusazi. Umusore we avuga ko baje aziko aribunywe gusa kuki niyo mafaranga yari afite yonyine.
Ngo uyu mukobwa yishyuye £150, ni ukuvuga ngo ni hafi ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mashusho yose uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, kuri ubu amaze kurebwa nabarenga million 3.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: the sun.com