Advertising

Umusore yataye ishuri ajya kwirebera sugar mummy

15/07/2023 22:47

Umusore yataye ishuri ajya kwirebera sugar mumm

 

Umubyeyi w’umuhungu w’imyaka 21 wo muri Ghana yafashe umuhungu we yari yoherereje ku ishuri yibereye mu nzu ya sugar mummy ariko byabaye ibicika.

 

Mu mashusho yanyujije ndetse akwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, umugabo yari afite agahinda gakabije yatewe n’umuhungu we yoherereje ku ishuri aho kujyayo akigira kureba sugar mummy iruta nyina umubyara kure mu myaka.

 

Mu mashusho uyu mugabo yabwiye umuhungu we kuza bakajya mu rugo cyangwa agahitamo kugumana n’uwo mugore.Uyu muhungu we yavugaga ko yanga ishuri ndetse ko adashaka kujya kwiga, naho uyu sugar mummy we yavugaga ko uyu muhungu akuze kandi burya nyamuhungu afite imyaka 18.

 

Bamwe mu babonye aya mashusho baravuga ko uyu musore ashobora kuba yararozwe kuko ngo bitabaho ko umwana nk’uwo yakwanga ishuri akigira mu bagore.

Abandi nabo baribaza Niba uyu mugore azi ibyo Ari gukorera uyu muhungu ko Ari bibi kuko Ari kumwangiriza ahazaza he Kandi abireba.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: ghpage.com

Previous Story

Urukundo ruracyahaho burya ! Umusaza urusha umukunzi we imyaka 40 yatangaje ko atamukurikiyeho amafaranga asobanura ko urukundo rukibaho

Next Story

Dore ibyo abashakanye bakwiriye gukora nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop