Umutinganyi Lil Nas X yashyize hanze indirimbo ihimbaza Imana avuga ko ntaho bihuriye no gukizwa

30/11/2023 19:46

Umuhanzi Lil Nas wavuzweho  kuryamana n’abo bahuje ibitsina  nawe akabyiyemerera yinjiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agaragaza ko ntaho bihuriye no kuba ari umutinganyi.

 

Umuhanzi w’Umunyamerika akaba n’umwanditsi w’indirimbo Montero Lamar Hill wamamaye nka Lil Nas X yamaze kwinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , agaragaza ko kwegerana n’Imana ntaho bihuriye n’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 29 Ugushyingo 2023 nibwo uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko yongeye kuvugisha imbaga y’abamuzi , bamushinja kwiyoberanya no gushaka kuyobya benshi bigendeye kuko bamuzi, na cyane ko akunda gushyira hanze amafoto atwite kandi ari umugabo bikanavugwa ko aryamana nabo bahuje ibitsina.

 

Nyuma yo gusohora iyo yise ‘Call Me By Your Name’, benshi batekereje ko yakiriye agakiza.Nyuma yo kwibazwaho cyane, uyu muhanzi yagize icyo abivugaho agira ati:”Data komeza amaboko yanjye, Umuhanda wanjyenyine, birasa n’aho ari muremure cyane, mfasha muri gahunda zanjye kuko buri kimwe kirasa n’aho ntaho kinyerekeza”.

Mu ndirimbo ye yagize ati:”Mbohora unkure mu kugira ubwoba cyangwa kwifuza,Nkiza urwango rwose, sinkeneye kwiymva gutya”.

 

Uyu muhanzi agaruka kukuba ari umutinganyi, yavuze amagambo tutakwandika [Mabi], agaragaza ko ntaho bihuriye no kuba yava mu butinganyi bwe.

Yavuze ko indirimbo y’agakiza agiye gushyira hanze idasobanuye ko agiye gukizwa.

Advertising

Previous Story

Umusore yasabye umukobwa ko yazamubera umugore abimwemereye asuka amarira menshi y’ibishimo

Next Story

Bruce Melodie yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Juliana Kanyomozi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop