Umukobwa yagize agahinda gakomeye nyuma yo kubeshya n’umusore wari wamusezeranyije Telephone yo mu bwoko bwa Iphone 12 nyuma akaza kumuha iy’amatushe nyamara yamuraranye ijoro ryose.
Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko uyu musore yahoraga amubwira ngo azamusure nyamara ntamubwire icyo amushakira.
Mukuhagera uyu mukobwa yemeza ko nyamusore ngo yahise amusaba ko baryamana ndetse amusezeranya ko aramugurira Telefone nziza cyane yo mubwoko bwa Iphone 12.
Uyu mukobwa yagize ati:” Ese ko twavuganye ko nimbyemera urampa telefone ya Iphone 12 ibi unkoreye ni ibiki (Uyu mukobwa yabivuganye agahinda)”.
Uyu mukobwa avuga ko umusore yakoresheje ubwenge bwo kwandikira mugenzi we ucuruza Telefone ubundi akamwoherereza amafoto bagasaba umukobwa guhitamo iyo ashaka nyamara ari ukumubeshya.
Ese kuki yabimukoreye ? Ese byari bikwiye ? Ese umukobwa we ntamakosa afite ?