Amashusho y’umusore warimo azembagizagiza imbwa ayihetse mu mugongo akomeje gutangaza benshi bibaza ingano y’urukundo afite.
Uyu musore wo mu gihugu cya Nigeria nk’uko ibitangazamakuru dukesha iyi nkuru byahariya muri Nigeria bibitangaza, ngo yarimo aririmba indirimbo zahimbiwe Imana ndetse n’iyitwa “Believe Me” ya John Drille imaze kuba ikimenya bose muri Nigeria n’ahandi.
Muri aya mashusho, uyu musore yagaragaye ahetse iyi mbwa nayo iramukundira iratuza kugeza indirimbo irangiye dore ko byagaragaraga ko yari yishimiye kuba mu mugongo w’uyu musore.