Advertising

“Umusore yanshukishije Fanta yayiroze nshiduka ndi kuburiri bwe aransambanya antera inda aranta” – VIDEO

21/01/2024 15:39

Agahinda k’umukobwa wasindishijwe n’umusore wamubwiraga ko amukunda bikarangira amuteye inda akamuta.

Mu kiganiro UMUNSI.COM twagiranye na Myirabunani Julienne umukobwa wo mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Mukamira , Akagari ka Kamenyo , Umudugudu wa Rugeshi yavuze ko yababajwe cyane n’umusore wamubwiraga ko amukunda akaza kumuha fanta yashyizemo ibindi bintu bigatuma asinda agasambanywa.

https://youtu.be/FW0mTCfGvrQ?si=DLgOgCBL041c5-9M

Mu kiganiro nawe , yavuze ko uku kumutera inda afite imyaka 16 y’amavuko, byatumye agira ihungabana , ava no muri Korali yaririmbagamo acika no mu rusengero gutyo.

Mu magambo ye yagize ati:” Umusore yaranshutse , ampa fanta ntazi ko hari ibyo yashyizemo birangira ndi kuburiri bwe antera inda.Uwo musore yakoraga mukabare nanjye nkora akazi ko murugo”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu afite abana babiri yabyariye iwabo , akaba akora akazi ko gukubura k’umuhanda no kumesera abaturage basanzwe.

Julienne, yagiriye inama bagenzi be abasaba kujya bamenya kwifata no kwitondera abasore kuko ngo bagira imico mibi cyakora asaba abakobwa babyariye iwabo kwiyitaho bagashaka imirimo abandi bakaba bamugana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE

https://youtu.be/FW0mTCfGvrQ?si=DLgOgCBL041c5-9M

Previous Story

Julian Kanyomozi yababajwe n’abantu bishimira urupfu rw’abandi

Next Story

Ndicuza kuba naronse ibitsina by’abagabo bubatse nziko ndwaye SIDA ! Lea

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop