Julian Kanyomozi yababajwe n’abantu bishimira urupfu rw’abandi

21/01/2024 09:16

Uyu mugore uri mu bahanzi bahagaze neza muri muzika yo mu gihugu cya Uganda no muri Afurika muri rusange, yavuzeko atewe agahinda n’abantu bishimira urupfu rw’abandi bantu aho kubaba hafi bafata mu mugongo abagize ibyago.

Mu magambo ye yagaragaje ko atenguhwa cyane no kubona hari abantu bari kwishima banezerewe mu gihe umuntu runaka yapfuye mbese ubona ko bishimiye urupfu rwuwo muntu.

Yagaragaje ko usibye kuba ibyo bikorwa Nta b’umuntu burimo ahubwo Nta n’umutima ubirimo kuko ubundi umuntu akwiye gufasha abandi mi bibi no mu byiza yewe no mugihe kibyago akaba hafi yabo bagize ibyago.

 

Yasoje avuga ko atari kwigira wa muntu uvuga amagambo ahembura imitima ya benshi bizwi nka ‘motivation speak’ mu rurimi rw’Amahanga ahubwo ko yageragezaga kugira inama abagande bagenzi be gukomeza kwerekana urukundo hagati yabo.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi wo mu Rwanda Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie aherutse kuvuga ko uyu muhanzikazi Julian Kanyomozi ari umwe mu bahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo. Ibyo yabivuze mu kiganiro yagiranye na Audiomak.

Source: bigeye.ug

Advertising

Previous Story

Dore ibintu bizakwereka ko uwo muntu muri kumwe Atari inshuti yawe

Next Story

“Umusore yanshukishije Fanta yayiroze nshiduka ndi kuburiri bwe aransambanya antera inda aranta” – VIDEO

Latest from HANZE

Go toTop