Umusore w’imyaka 24 ari mu rukundo n’umukecuru w’imyaka 80

11/02/2024 11:10

Benshi bakomeje kubyita ubukunguzi gusa , umusore w’imyaka 24 y’amavuko akomeje kugaragaza ko ari mu rukundo n’umugore w’imyaka 80.Ibi byashyizwe hanze nabo ubwabo bagaragaza ko bakundana nk’uko n’amafoto yabo abyerekana.

 

Umugore ufite imyaka 80 witwa Catherine Thomas n’umukunzi we , umusore w’imyaka 24 witwa George wo muri Tanzania bafite inkuru idasanzwe y’urukundo nk’uko ikinyamakuru Afrimax yabitangaje.Catherine w’imyaka 80 , yatangaje ko kuva umugabo we yapfa yakeneye urukundo no kongera gukundwa, ngo uko yakomezaga ibikorwa bye bya buri munsi niko yaje guhura na George wari yaravuye mu ishuri akajya gutwara moto ya Boda Boda.

 

Urukundo rwabo rero , ngo rwaje gutangira ubwo uyu mugore w’abana 5  yabagirwaga igikapu cyarimo amafaranga menshi y’Amanya-Kenya agera kuri (380,000 Ksh) gusa ngo uyu musore wari umutwaye akayamugarurira , akayamuha yose.Uyu mugore ngo yaje gusaba George ko bakundana , bitwara igihe ariko aza kubyemera ndetse barakundana.

 

Urukundo rwabo rwarakomeje batitaye ku kinyuranyo cy’imyaka 56 iri hagati yabo no kuba Catherine ashobora kuba nyirakuru wa George.Bavuga ko inshuti n’imiryango yabo n’abana ba Catherine nta numwe wigeze yumva impamvu yo gukundana kwabo bombi dore ko umwana wa mbere wa Catherine afite imyaka 43 uwanyuma akagia 35 .

 

Mushiki wa George yavuze ko yananiwe kwakira iby’umubano wa musaza we n’umukecuru.Ati:”Natangiye kwakira ko byabaye, gusa ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati ni kinini cyane by’umwihariko iyo umuntu akurusha imyaka 50 aba ari myinshi.Bitiranyije urukundo n’ubusazi”.

Advertising

Previous Story

Brazil: Pasiteri yagiye kuvuga ubutumwa bwiza bamuha impano y’indege

Next Story

Isacco yatoboreye muri Afurika y’Iburasirazuba mu mushinga w’arenga Miliyoni 2– VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop