Brazil: Pasiteri yagiye kuvuga ubutumwa bwiza bamuha impano y’indege

by
11/02/2024 10:50

Umukozi w’Imana Prophet David Owuor yahawe indege ye bwite nk’impano idasanzwe nyuma yo kubwiriza mu Mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil.Iyi mpano y’indege yayihawe n’itsinda rigari ry’abayobozi b’itorero rye bayobowe na Rosenverg Reis.

 

Ahawe iyi mpano y’indege Rosenverg Reis nyuma y’amasengesho [amavuna] yakoze muri uyu Mujyi ukomeye ku Isi wa Rio de Janiero .Iyi ndege ngo izamufasha mu gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza muri Brazil ndetse n’ahandi hose ku Isi, ndetse ngo bayimuhaye kubera uburyo yitangira Umurimo w’Imana wo kubwiriza ijambo ry’Imana agamije gusangisha abantu Yesu Kirisitu.

 

Bagize bati:”Twebwe nk’ubuyobozi twahisemo kumuha icyubahiro tumuha indege ‘A Top-Notch Lear Business Jet 45’ yavuye muri Bombardier Aerospace , kugira ngo ikomeze kumufasha mu murimo wo kubwiriza ubutumw bwiza.

 

Yahawe iyi ndege nyuma y’aho mu Kwezi kwa Mbere, yateranije imbaga nini y’abaturage arababwiriza abona kwereza nanone mu Mujyi wa Duque de Caxias  no mu Mujyi wa Cabo Frio hose ahabwiriza.Abateguye igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Cabo Frio, bavuze ko banyuzwe n’uburyo yigisha ndetse ko bifuza ko yakomeza guhesha umugisha abaturage bo muri Brazil.

 

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Mutesi Jolly yatewe ubwuzu n’umwana wa Simon Kabera wamaze imyaka atabasha kuvuga ubu akaba aririmbira Imana

Next Story

Umusore w’imyaka 24 ari mu rukundo n’umukecuru w’imyaka 80

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop