Isacco yatoboreye muri Afurika y’Iburasirazuba mu mushinga w’arenga Miliyoni 2– VIDEO

02/11/24 11:1 AM
1 min read

Umuhanzi Nyarwanda Murwanashyaka Nzabonimpa uri guhangana no kwamamara muri muzika ya Afurika yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘On s’amuse’ [ Turi kwishima], mu kuyamamaza ahera mu binyamakuru byo muri Afurika y’Iburasirazuba.On s’amuse, ni indirimbo iri mu ndimi zitandukanye zirimo ‘Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili’ ari nayo mpamvu yifuje ko imwinjiza muri Afurika yose ahakoreshwa indimi zirimo.

 

Ni indirimbo yayobowe na Julien Bmjizzo umaze kwamamara muri aka Karere mu kuyobora indirimbo z’amashusho.Isacco usanzwe akorera umuziki we mu gihugu cy’Ubufaransa yagize ati:”Ntababeshye , igishoro kiri kuri iyi ndirimbo yanjye ni kinini.Gufata Julien nkamuzana mu Bufaransa nkishyura byose na cyane yakoreye abarimo Diamond Platnumz ,..byansabye igishoro”.Isacco yakomeje avuga ko yagowe no kwishyura aho indirimbo yakorewe n’abamufashije gusa avuga ko ntakibazo yatewe na byo na cyane ko yashakaga gutanga indirimbo nzima.Isacco yemeza ko n’ubwo nta cyoroha ariko ngo intego ze agomba kuzazigeraho byanga bikunze.

 

Go toTop