Twizerimana Chance Christopher umenyerewe ku mazina ya Chance Christopher mu ndirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo “MURI YESU” Ikurikira iyo yari amaze amezi abiri asohoye yise “Ni uwo Kwizerwa”.
Muri iyi ndirimbo “Muri Yesu” CHRISTOPHER CHANCE yashyize hanze, humvikana mo amagambo ahumuriza abantu ababwira ko badakwiye gukura amaso ku mwami kabone naho ibihe byaba bitameze neza.
Mu gitero cya mbere, hari amagambo agira ati: ” Naho imitini itatoha, imizabibu ntiyere imbuto, bagahingira ubusa imyerayo ntakizambuza kwiringira umwami wanjye”. Bishimangira ko ntawukwiye gutezuka ku mana kubera ibihe ahuye na byo.
Aganira na UMUNSI.COM Chance Christopher akabazwa imvano y’iyi ndirimbo yagize ati: “Nabonye ko abantu barushye kandi ko baremerewe, mbona bakeneye ikiruhuko muri kristo. Nashakaga kubabwira ko bakwiye kuba muri Yesu kuko ariho honyine hari amahoro atemba nk’uruzi”
.                   CHANCE CHRISTOPHER ASANZWE ARI UMURAMYI W’UMUHANGA KANDI UMAZE IGIHE
Chance Christopher Avuga ko umuntu ukurikiye iyindirimbo neza , ishobora gutuma atura imitwaro yikoreye mu mutima akabona ubugingo buhoraho akaruhuka by’iteka.Indirimbo MURI YESU ibaye indirimbo ya 2 uyu muramyi ukiri ingaragu ashyize hanze ari wenyine, kuko ubundi amenyerewe mu gufasha abandi bahanzi (Back up) mu ndirimbo abifatanya no gutoza amatsinda y’abaririmbyi.
Muri Yesu Iri kuri youtube Channel ya Christopher Chance Music mu majwi n’amashusho. Chance ni umuririmbyi w’umuhanga nk’uko bihamywa n’ibikombe yagiye yegukana birimo igiheruka cya Gospel Rising Talent 2023, akaba asanzwe abarizwa muri ADEPR .
REBA “MURI YESU” ya Christopher Chance!