“Umusore udashaka kukugira umugore ntakintu na kimwe wakora kugira ngo abikore kabone n’ubwo mwararana amajoro menshi” – Blessing Ceo yakebuye abakobwa

14/07/2023 19:53

Bikomeje kugorana ku bakobwa bahora batecyera abakunzi babo bategereje ko bakora ubukwe ariko amaso agahera mu kirere.Hari igihe kigera umukobwa akarambirwa guhora ategereje ko Umusore azatangira ku mubwira ibyerekeye ubukwe bwabo.

 

Cyane ko umukobwa Kenshi aba amaze iminsi ategereje kubibwirwa ariko agaheba.Abakobwa benshi baryamana n’abakunzi babo, bagatecyera abakunzi babo ndetse bagakora buri kimwe cyose Umusore yifuza ariko n’ubundi bikarangira Umusore atariwe agize umugore.

 

Uyu mugore wamamaye cyane nka Blessings CEO we yavuze ko burya ntacyo umugore cyangwa umukobwa yakora ngo Umusore amurongore mu gihe asanzwe atabifite muri gahunda.

 

Uyu mugore we avuga ko ngo umukobwa ashobora kumara igihe kinini cyane yita ku musore bakundana anamutecyera ariko Umusore ntagire gahunda yo gushyingiranwa nuwo mukobwa.

Mu mashusho uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaye avuga ko abakobwa bakwiye kurecyera guhatiriza abasore kubashyingirwa mu gihe abo basore badafite gahunda yo gushyingiranwa. Yongeyeho ko ngo niyo wabatecyere kuva uyu munsi kugeza ejo nubundi gahunda ntayo bagira.

 

Yasoje avuga ko iyo umugabo afite gahunda yo gukora ubukwe Ntago agutesha umutwe, niyo mpamvu ngo ushobora gukundana n’umusore imyaka 9 ariko mugashwana mudashyingiranwe ariko yakundana nundi amezi abiri bagahita bakora ubukwe.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Dore Posiziyo 4 zo gutera akabariro neza hagati y’abashakanye

Next Story

Inkumi y’ikibero yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atangarije ko umusore udafite indege n’amafaranga ahagije ntacyo mwavugana

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop