Inkumi y’ikibero yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atangarije ko umusore udafite indege n’amafaranga ahagije ntacyo mwavugana

14/07/2023 21:07

Uyu mugore wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Blessings Okoro yavuze byinshi ku musore wifuza ku mutereta mbese uko yagakwiye kuba ameze.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaye mu mashusho agira inama abakundana bakiri bato ko ngo mbere y’uko ujya mu rukundo ukwiye kumenya icyo ushaka cyane.

 

Uyu mugore kandi yavuze ko afite umukunzi utangaje ariko yongeraho ko nta mukunzi afite mu bundi buryo ngo cyane ko we nuwo musore bakundana batarakora ubukwe rero ngo abifata nkaho nta mukunzi afite.

 

Muri ayo mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Kandi yongeyeho ko hari ibintu byingenzi Umusore ushaka ku mutereta agomba kuba yaragezeho ndetse ko ibyo bintu agomba kuba abyujuje cyane.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Nta mukunzi mfite ariko mfite umukunzi ariko ntawumenya uko ibintu bihinduka. Niba uri agasore gaciriritse ntuzirwe untereta.Kuntereta bigusaba kuba ufite indege yawe bwite ugendamo, kandi ufite nifaranga ryinshi ryo kuntakazaho kuko njye ndahenze cyane ntago nshiriritse.”

Yasoje agira inama abasore bose bababajwe mu rukundo cyangwa abari mu rukundo ariko bikaba bitameze neza kujya bareba isura ye nziza buri munsi ngo byabafasha kumera neza.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

“Umusore udashaka kukugira umugore ntakintu na kimwe wakora kugira ngo abikore kabone n’ubwo mwararana amajoro menshi” – Blessing Ceo yakebuye abakobwa

Next Story

Umugabo wari umaze imyaka 9 ari Padiri yafashe umwanzuro wo kubivamo ashaka Umugore asaba abantu kutamuseka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop