Ifoto y’umusore mureremure mwiza ushingute wari wambaye ikote ryiza ubwo yari ari kudandaza inkweto ikomeje gusiga inkuru I musozi.
Ibi byabaye ubwo uyu musore yafatwaga amashusho ahagaze imbere y’ibyo yacuruzaga Ari mu gakote keza ndetse ubu yigaruriye imitima y’abakobwa benshi kubera uko ateye.
Uyu mugabo cyangwa Umusore utaramenywa uwo yari we yakomeje gusigara mu mitima ya benshi kubera uko yacuruzaga ibicuruzwa bye ameze ndetse yambaye.
Nk’uko ifoto yashyize hanze ku rubuga rwa Facebook kuri konti yuwitwa Prince Khelechy we yavuze ko uyu musore Ari umwihirinzi mbese ni umukozi udakina nakazi ke.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu ngo Umusore mwiza nkawe yajya gucuruza ku muhanda ariko burya uwo iminsi itaraniga agaramye agirango ijuru riri hafi.
Uyu musore akomeje kwigarurira imitima y’abakobwa kubera ubwiza kuberwa ndetse nuburebure yari afite.Ese wowe kujya mu kazi kawe wambaye neza Niba ufite ubushobozi bitwaye iki.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: the talk.ng