Vestine na Dorcas bateguje indirimbo nshya bise ‘Kumusaraba’.
Ubusanzwe Vestine na Dorcas ni abaramyi 2 baririmba indirimbo zo kuramya no guhimba Imana ndetse bavukana.
Aba bakobwa bombi batangiye uyu mwuga bifata amashusho asanzwe basubiramo iz’abandi kuri ubu batangaje ko hari inkuru y’abatuye imbaga bifuza ko abantu bumva.
Mu butumwa bacishije kuri Konti yabo ya Instagram, bagize bati:” Hello ! Witeguye ute kumva inkuru y’abatuye imbaga ? #Kumusaraba (+)”.
Nyuma yo kuvuga aya magambo barengejeho ijambo rishimira bagira bati:” Warakoze Yesu”.
Nyuma y’ubu butumwa bwaherekejwe n’amafoto meza yafashwe na Lee, Irene Mulindahabi nawe yakoze Copy na Paste by’aya magambo ayashyira kumbuga nkoranyambaga ze.
Aba bakobwa bagiye gusohora iyi ndirimbo nyuma y’indi bakoze igashimisha abatari bake.Aba bombi bari mu biganza by’umunyamakuru , M Irene , ariwe ubafasha muri muzika.