Advertising

Hasohotse igitabo cy’imikino 21 y’abana kizasomwa ku buntu

04/12/2022 12:07

Umuryango witwa ‘Kina Rwanda’ ukangurira ababyeyi n’abarezi gukina n’abana, wasohoye igitabo kirimo imikino 21 abana n’ababyeyi bazajya

basoma ku buntu, bagisanze mu masomero yose mu Gihugu.

Umuyobozi w’uwo muryango, Malik Shaffy Lizinde avuga ko umuntu uzasoma icyo gitabo cyitwa Dukine, azaba yungutse uburyo

bumufasha guha umwanya abana aho kwihugiraho.Ati “Harimo imikino itandukanye nko gusimbuka, kwihisha, uwo bitaga ’ngiye gushoza intambara’, ni agatabo kabonwa ku buntu, kazaba kari ku masomero 81 yo mu Gihugu n’ahandi hatandukanye, mu cyaro bazadukura mu masomero y’uturere.”

Malik avuga ko ku ikubitiro bazasohora kopi 1000 z’utwo dutabo, ndetse badushyire ku mbuga za murandasi zitandukanye, harimo urwa

Kina Rwanda, urw’Isomero rusange (Kigali Public Library) n’ahandi.Umuryango witwa Kina Rwanda

Umubyeyi witwa Caissy Christine Nakure, avuga ko impamvu hari ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe no kutumvira kw’abana,

ngo biterwa n’uko mu gihe bakiri bato baba batahawe umwanya uhagije wo gukina no kuganirizwa n’ababyeyi.Nakure

avuga ko ibyinshi umwana amenya mu buzima bwe abikura ku mubyeyi, kandi kugira ngo abyumve neza binyura mu gukina na we.

Nakure ati “Ni ngombwa ko umubyeyi akina n’umwana kuko ni ho umwana yigira, abana si nk’abantu bakuru bo

bumvira mu mikino. Hari byinshi numvana umwana wanjye byaba ibikoresho, ibyo gukora n’ibindi, nkumva ni njye yabyigiyeho.”

Nakure avuga ko gukina n’umwana bituma umubyeyi ashyikirana na we, akamwisangaho akamugira inshuti.Umuyobozi w’Isomero rusange rya Kigali.

Tessy Rusera, ahamagarira abana kwitabira gusoma ibitabo byabagenewe birenga 5000 biri muri iryo somero birimo n’icyahazanywe cya Kina Rwanda.

Rusera ati “Gusoma no kubara ni ishingiro ry’ubumenyi ku bana, kuba dushyigikira gahunda za Leta duteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, akamaro kacu kaba kumvikana.”

Yongeraho ko Isomero Rusange rya Kigali ryirirwa rifunguye buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru, ritegereje abana n’abakuru baza kuhicara bagasoma ku buntu ibitabo by’ingeri zitandukanye, byanditswe mu ndimi zinyuranye.Nibyiza gusoma ibitabp cyane by’umwihariko kubana.

Previous Story

Yabaye kimomo kumbuga nkoranyambaga! Ifoto y’umukobwa wambaye amataye agurwa yavugishije benshi

Next Story

Abaryamana bahuje ibitsina barashwe

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop