Saturday, May 18
Shadow

Hasohotse igitabo cy’imikino 21 y’abana kizasomwa ku buntu

Umuryango witwa ‘Kina Rwanda’ ukangurira ababyeyi n’abarezi gukina n’abana, wasohoye igitabo kirimo imikino 21

abana n’ababyeyi bazajya basoma ku buntu, bagisanze mu masomero yose mu Gihugu.

Umuyobozi w’uwo muryango, Malik Shaffy Lizinde avuga ko umuntu uzasoma icyo gitabo cyitwa Dukine, a

zaba yungutse uburyo bumufasha guha umwanya abana aho kwihugiraho.Ati “Harimo imikino itandukanye nko

gusimbuka, kwihisha, uwo bitaga ’ngiye gushoza intambara’, ni agatabo kabonwa ku buntu, kazaba kari ku masomero 81 yo mu Gihugu n’ahandi hatandukanye, mu cyaro bazadukura mu masomero y’uturere.”

Malik avuga ko ku ikubitiro bazasohora kopi 1000 z’utwo dutabo, ndetse badushyire ku mbuga za murandasi

zitandukanye, harimo urwa Kina Rwanda, urw’Isomero rusange (Kigali Public Library) n’ahandi.Umuryango witwa Kina Rwanda

Umubyeyi witwa Caissy Christine Nakure, avuga ko impamvu hari ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe

no kutumvira kw’abana, ngo biterwa n’uko mu gihe bakiri bato baba batahawe umwanya uhagije wo gukina no

kuganirizwa n’ababyeyi.Nakure avuga ko ibyinshi umwana amenya mu buzima bwe abikura ku mubyeyi,

kandi kugira ngo abyumve neza binyura mu gukina na we.

Nakure ati “Ni ngombwa ko umubyeyi akina n’umwana kuko ni ho umwana yigira, abana si nk’abantu bakuru bo bumvira mu mikino.

Hari byinshi numvana umwana wanjye byaba ibikoresho, ibyo gukora n’ibindi, nkumva ni njye yabyigiyeho.”

Nakure avuga ko gukina n’umwana bituma umubyeyi ashyikirana na we, akamwisangaho akamugira inshuti.

Umuyobozi w’Isomero Rusange rya Kigali, Tessy Rusera, ahamagarira abana (babifashijwemo n’ababyeyi) kwitabira gusoma

ibitabo byabagenewe birenga 5000 biri muri iryo somero, birimo n’icyahazanywe cya Kina Rwanda.

Rusera ati “Gusoma no kubara ni ishingiro ry’ubumenyi ku bana, kuba dushyigikira gahunda za Leta duteza imbere

umuco wo gusoma no kwandika, akamaro kacu kaba kumvikana.”

Yongeraho ko Isomero Rusange rya Kigali ryirirwa rifunguye buri munsi kuva ku wa Mbere

ritegereje abana n’abakuru baza kuhicara bagasoma ku buntu ibitabo by’ingeri zitandukanye, byanditswe mu ndimi zinyuranye.

KIGALI TODAY ni inkomoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *