Advertising

Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu

17/11/2023 15:22

Umwe mu bahanzi bokomeye muri Amerika, wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko yavuye ku itabi ndetse asaba abantu kumuha amahoro no kubaha ubuzima bwe bwite.

 

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Snoop Dogg yavuze ko atakinywa itabi , ndetse abuza n’abantu kumwinjirira mu buzima bwe bwite.Uyu muhanzi wagiye avugwaho kunywa itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana , yagize ati:

”Nyuma yo kubyitaho cyane ndetse no kuganira n’umuryango n’inshuti, nahisemo kuva ku itabi.Rero ndabasabye mwubahe ubuzima bwanjye bwite”.

 

Ubusanzwe Snoop Dogg w’imyaka 52 y’amavuko yashyirwaga mu gatebo kamwe n’abahanzi bagendera kuntero y’abarimo Bob Marley n’abandi bakemeza ko batava ku itabi.

Previous Story

Umubyinnyi Titi Brown yagiriye umugisha mu gitaramo cya Gen-Z Comedy ahabwa akayabo k’amafaranga

Next Story

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yafunguwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop