Uko umugore ashobora kwikorera isuku mu myanya y’ibanga

23/03/2023 11:44

Isuku yo mu myanya y’ibanga ku mugore ifite agaciro gakomeye kuko iyo ititaweho bishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zamwangiriza ubuzima.

Benshi mu bagore batekereza ko kuba woze biba bihagije kugira ngo ube usukuye nyamara ni ukwibeshya kuko imyanya y’ibanga bisaba kuyitaho bidasanzwe kugira ngo isuku yayo ibe yizewe.IGIHE yabateguriye bumwe mu buryo ushobora gukoresha usukura imyanya yawe y’ibanga igahora isa neza bikakurinda umwanda watuma urwara indwara zitandukanye zifata imyanya ndangagitsina.https://www.youtube.com/watch?v=gSB-M1Mdo2A

Iyo woga umubiri wose biba byiza ko ufata umwanya ukoza no ku gitsina cyawe, aha ni hamwe hagaragara inyuma kuko imbere ho hafite ubushobozi bwo kwikorera isuku, kirazira kugerageza kuhoza ukoresheje isabune.Mu koga ku gitsina cyawe bisaba kwigengesera ukirinda gukoresha imbaraga nyinshi cyangwa ikintu gikomeye cyahakomeretsa.

Igihe uri kuhasukura wakoresha ‘pH-balanced’, iyi ni imiti yabugenewe koza igitsina cyangwa ukaba wakoresha isabune zabugenewe. Ikindi kintu uba ugomba kwitondera ni ukogamo amazi ashyushye kuko uruhu rwaho ruba rworoshye biba byiza iyo ukoresheje amazi akonje kugira ngo rutangirika.Iyo umaze kogamo neza ufata umwanya uhagije wo kwihanagura ku buryo ubona ko humutse neza kuko iyo urekeyemo amazi bituma hakomeza gutoha bikaba byagutera ‘infection’ cyangwa impumuro mbi.

Ambara umwenda w’imbere ukozwe muri cotton
Umwambaro w’imbere iyo ukoze muri cotton ni mwiza ku myanya yawe y’ibanga kuko ukozwe mu buryo bworoshye bufasha igitsina cyawe guhumeka neza bikakurinda kugira icyuya cyateza infection.Tukiri ku myambaro y’imbere na byo bikwiye kwigengeserwaho ukayambara yumye neza kandi warayanitse ahantu hagera izuba. Biba byiza ko iyo ugiye kuryama uyikuramo.
Igihe udafite umwambaro w’imbere wa cotton biba byiza kwambara ‘pantyliner’ ziba zimeze nka cotex ariko ari nto cyane uyambara ku ikariso ikarinda igitsina cyawe guhura n’umwenda utizewe.

Isuku ya nyuma y’imibonano mpuzabitsina
Hari abantu bamara gukora imibonano mpuzabitsina bagahita baryama cyangwa bagakomeza gahunda zindi batabanje kwisukura. Biba byiza gukurikirana isuku yawe ya nyuma y’iki gikorwa.

Niba umuntu mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina mutizeranye byaba byiza ko mwakoresha uburyo bwo kwirinda. Iyo iki gikorwa kirangiye abahanga bavuga ko ikintu cya mbere umugore aba agomba gukora ari ukunyara kugira ngo inkari zimanure imyanda ishobora kuba yaje mu gihe cy’imibonano.Ikindi ni ugukaraba mu gitsina cyawe ukoresheje uburyo twagarutseho haruguru.
https://www.youtube.com/watch?v=gSB-M1Mdo2A
Kwita ku mafunguro ufata
Amafunguro dufata agira uruhare rukomeye kuri buri gice cy’imibiri yacu, kugira ngo imyanya yawe y’ibanga ikomeze kumera neza bisaba kunywa amazi menshi, uko unywa amazi niko ushaka kujya kunyara kandi bifasha mu gusukura mu gitsina.Si ukunywa amazi gusa ahubwo bijyana no gufata amafunguro afite intungamubiri zituma imyanya yawe y’ibanga igira ubuzima bwiza nk’ubunyobwa, inanasi, watermelon n’ibindi.

Ikindi gihe cyo kwigengesera ku mugore ni igihe ari mu mihango akagerageza koga kenshi gashoboka ndetse no guhindura cotex cyangwa ikindi akoresha igihe ari muri ibi bihe. Mu byo umugore adakwiye kwibagirwa harimo no kugosha ubwoya bwo ku myanya y’ibanga kuko bushobora kuba isoko y’icyunzwe cyamukururira umwanda.
https://www.youtube.com/watch?v=gSB-M1Mdo2A

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Rugongo igice kiba mu myanya y’ibanga y’abagore

Next Story

Umuraperi Papa Cyangwe na Eric Senderi bagiye gutaramira ku mazi aho ifi ziroberwa

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop