Dore ibintu umugabo akwiriye kwirinda ! Icyambere : Ntuzishyure igitsina

03/01/2023 18:28

Umugabo akwiriye kubyirinda.Icyambere kiragira kiti :”Ntuzishyure igitsina.Ntuzatange amafaranga yawe ngo ukore imibonano mpuzabitsina.

Ahari birumvikana nk’ibisekeje cyangwa bidasanzwe ariko abagabo bose bagirwa inama yo kudakora amakosa yo kwishyura imibonano mpuzabitsina, bagatanga amafaranga ku bagore cyangwa abakobwa kugira ngo babagenere umwanya wo guterana akabariro nabo.

Umugabo akwiriye kubyirinda.Icyambere kiragira kiti :”Ntuzishyure igitsina.Ntuzatange amafaranga yawe ngo ukore imibonano mpuzabitsina..Icyambere twibazeho ni ukwirinda kwishyura amafaranga yo gukora imibonano mpuzabitsina

ahubwo tugira abagabo gukoresha ayo mafaranga ibyungura mu buzima busanzwe cyangwa kuyafashisha

umuryango wabo.Abagabo bakunda kwiyumvamo ibyo byiyumviro bagirwa inama yo kujya bahaguruka bakajya gutemberana n’imiryango yabo.

2.Urasabwa kujya ukora ibintu kubera ko ari iby’ukuri, ntubikore kubera ko byamamaye cyangwa se kubera ko bigezweho.

Ntabwo umugabo wanyawe agendera kubigezweho ahubwo agendera kuby’ukuri ndetse bimufitiye

akamaro muri rusange.Umugabo w’ukuri cyangwa umusore usobanutse akora ibikwiriye ntabwo akora ibigezweho.

3.Ujye uganira n’umukunzi wawe cyangwa umugore wawe ibintu byose bibangamiye amarangamutima yawe kugira ngo agufashe ndetse nawe umumenye mu gihe atameze neza.Kuba uri umugabo ntabwo bivuze ko ukwiriye guhisha amarangamutima yawe ngo ube urutare.

4.Umugabo wanyawe arangwa n’isuku cyane .

Niba uri umugabo cyangwa umusore, fata umwanya wawe ugire isuku cyane , use neza mbese muri make ucye.

Iyogosheshe ubwanwa bwawe, ubusukure ndetse n’amenyo yawe ajye ahora ameze neza ahumura.

5.Gutsindwa mu buzima ntibikagukange.

Umugabo wanyawe aratsindwa akihangana , umugabo ahura n’itsinzwi, akagira intsinzi , akagira umunezero n’umubabaro, rero kuba watsinzwe ntabwo bivuze ko ukwiriye kurakara ngo wumve ko ubuzima bwose burangiye.Oya ! Komeza wiyumvemo kuba uri umugabo kandi ushikamye.Gutsindwa ni igice kinini kigize ubuzima bwa muntu rero haranira gutsinda gusa nutsindwa ntuzababare.

6.Ujye wishakamo ubushobozi bwo guteka ibiryo biryoshye cyane.

Ni ingenzi cyane, ntabwo ukwiriye kuba umuyobozi gusa murugo rwawe, urasabwa no kuba

ushobora guteka neza cyane kandi ugateka ibiryo biryoshye.Ntabwo bisaba ngo ube uteka amafunguro ahenze , ahubwo n’amafunguro ari hafi, ukaba wabasha kuyateka kandi akaryoha nk’uko tubikesha opera.

Advertising

Previous Story

Umuraperikazi  Gangsta Boo yapfuye ku myaka 43 y’amavuko

Next Story

Dore amafunguro 5 ukwiriye kurya nyuma yo gutera akabariro

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop