Umuraperi wamamaye mu njyana ya Hip Hop Fizzo Mason ,yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Zabada’ ishingiye ku nkuru y’urukundo.
Mu kiganiro , Fizzo Mason yagiranye na UMUNSI.COM yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo hagati y’abantu babiri
Mu magambo ye yagize ati:” Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urukungo rwa babiri Iyi ndirimbo ‘Zabada’ irazimije ariko n’ibyagihanzi , uwayumvise ashobora guhita ayamenya”.
Fizzo Mason ni umuraperi utajya acika intege muri muzika ye na cyane ko yatangiye kuwukora kuva kera.Uyu muhanzi yatangaje ko nyuma y’iki gihangano gishya afite indi mishinga arimo gutegura.