Umupadiri wo mu idini rya Buddha Dalai Lama yasabye imbabazi kubera amashusho amugaragaza asaba umwana muto ku mwonka ururimi

12/04/2023 07:42

Umupadiri wo mu idini rya Buddha Dalai Lama yasabye imbabazi kubera amashusho amugaragaza asaba umwana muto ku mwonka ururimi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere ubwo umuyobozi mu by’umwuka wo muri Tibet , Dalai Lama wamamaye cyane , yasabye imbabazi kubera amashusho amugaragaza asaba umwana muto w’umuhungu ku mwonka ururimi bigatuma benshi bamwibazaho.

Aya mashusho yagaragaye , yerekana uyu mugabo wamamaye cyane Dalai Lama w’imyaka 87 y’amavuko asoma umwana muto w’umuhungu mu gihe yari agiye kumusuhuza.Uyu mupadiri wo mu idini rya Buddha agaragaza muri aya mashusho asohora ururimi rwe igihe ysabaga uyu mwana kurwonka.Yumvikana muri aya mashusho abaza uyu mwana w’umuhungu muto ati:” Ushobora konka ururimi rwanjye ?”.

Aya mashusho bivugwa ko yaafatiwe mu birori byabereye muri McLeod Ganj, mu Nkengero z’Umujyi wa Dharamshala mu Majyaruguru y’Ubuhindi, ku itariki ya 28 Gashyantare nk’uko iyi nkuru yatangajwe na AFP ibivuga.Itangazo ryashyizwe kurubuga rwa Twitter ryagize riti:” Nyirubutagatifu yifuza gusaba imbabazi uyu muhungu n’umuryango we , ndetse n’inshuti ze nyinshi ku isi, kubera akababaro amagambo ye ashobora kuba yarabateye”.

Ati:”Nyiricyubahiro akunze gukinisha abantu ahura nabo mu buryo bwo gukina ndetse no muruhame n’imbere ya camera”. “Yicujije ibyabaye”.Abakoresha imbuga zitandukanye zirimo Twitter bamaganiye kure aya mashusho , bavuga ko iteye iseseme kandi ari uburwayi rwose.Nyuma y’uko itangira gusakazwa ku cyumeru.

Undi wiyita Sangita yagize ati:” Natangajwe cyane no kubona aya mashusho ya Dalai Lama.Mu gihe cyashize nabwo yagombye gusaba imbabazi kubitekerezo bye by’ivangura rishingiye ku gitsina.Ariko kuvuga, noneho Onka ururimi rwanjye ku mwana muto ni amahano”.

Advertising

Previous Story

Dore akamaro k’imineke utari uzi

Next Story

Umukozi wa Bank yishe abantu 5 barimo Umupolisi nawe ahita araswa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop