Umukozi wa Bank yishe abantu 5 barimo Umupolisi nawe ahita araswa

12/04/2023 08:41

Nk’uko bitangazwa abantu barashwe n’umukozi wa Bank mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky muri Amerika bahise bapfa.

Uwo mwicanyi yarashe abantu biri gutambuka imbona nkubone kuri Instagram nk’uko Polisi ya Amerika yabitangaje.Hapfuye abantu 5 bari hagati y’imyaka 40 ndetse na 64 y’amavuko mu gihe mu bakomeretse cyane harimo umupolisi wari umaze ibyumweru bibiri aoje amahugurwa amwinjiza muri Polisi.

Inzego z’umutekano zatangaje ko zahageze mu minota mike itageze kuri 3 nyuma y’ubwo bwicanyi butangaje bwakozwe n’umukozi wa Bank.Polisi zavuze ko zahise zirasa uwo mukozi wa Bank.

Uwarashe abo bantu ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Connor Surgean , bigwa ko yari asanzwe ari umukozi wa Old National Bank.Yahabonye akazi mu mwaka wa 2022 nyuma y’igihe ahimenyereza umwuga.Itangazamakuru ryo muri Amerika ryatangaje ko uwo musore yari amaze iminsi bwiwe ko agiye kwirukanwa ndetse ngo mbere yo kujya ku kazi ku wa mbere tariki 10 Mata 2023 ysize yanditse ko giye kwica abantu benshi.

Perezida wa America Joe Biden ubwo yavuganaga na Guverineri wa Kentucky yabwiye Abarepubulikani ko ibiri kuba biri kwerekan ko bananiwe kurinda abaturage.Yavuze ko bakeneye kwita ku bintu bijyanye n’abantu batuze imbunda , ikoreshwa ryazo ndetse bakagenzura uburyo zikoreshwamo cyangwa se n’uburyo bazibonye.

Guverineri w’uyu mujyi we yatangaje ko nawe ababajwe n’ibyabaye cyane ko nawe yaburiyemo inshuti ye ya hafi.Kuva uyu mwaka wa 2023 muri Amerika hamaze kuba ubwicanyi bwa rusange 146 bwifashishije imbunda.

Advertising

Previous Story

Umupadiri wo mu idini rya Buddha Dalai Lama yasabye imbabazi kubera amashusho amugaragaza asaba umwana muto ku mwonka ururimi

Next Story

Naryamanye n’abantu bose! Nishimira ko byibuze nanduye HIV, umwaka utaha ndifuza guhinduka umukobwa.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop